Abaheburayo 3

19 verses

Abaheburayo 3:1

Ni cyo gituma bene Data bera, mwebwe abafatanije guhamagarwa kuva mu ijuru mukwiriye gutekereza Yesu, ari we ntumwa n'umutambyi mukuru w'ibyo twizera tukabyatura,

Abaheburayo 3:2

ukiranukira Iyamutoranije nk'uko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose.

Abaheburayo 3:3

Kuko Yesu yatekerejwe ko akwiriye guhabwa icyubahiro kirusha icya Mose, nk'uko icyubahiro cy'umwubatsi kiruta icy'inzu,

Abaheburayo 3:4

kuko amazu yose agira uyubaka, ariko Imana ni yo yubatse ibintu byose.

Abaheburayo 3:5

Kandi koko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose nk'umugaragu, kugira ngo abe umugabo wo guhamya ibyajyaga kuvugwa hanyuma.

Abaheburayo 3:6

Ariko Kristo akiranuka nk'Umwana utwara inzu yayo. Iyo nzu yayo ni twe niba dukomeza rwose ubushizi bw'amanga n'ibyiringiro twiratana, ngo bikomere kugeza ku mperuka.

Abaheburayo 3:7

Nuko rero nk'uko Umwuka Wera avuga ati “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,

Abaheburayo 3:8

Ntimwinangire imitima, Nk'uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza, Ku munsi wo kugerageza mu butayu,

Abaheburayo 3:9

Aho ba sekuruza banyu bangeragereje bantata, Bakabona imirimo yanjye imyaka mirongo ine.

Abaheburayo 3:10

Ni cyo cyatumye ngirira umujinya ab'icyo gihe, Nkavuga nti ‘Imitima yabo ihora iyoba, Kandi ntibarakamenya inzira zanjye’,

Abaheburayo 3:11

Nuko ndahirana umujinya wanjye nti ‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.’ ”

Abaheburayo 3:12

Nuko bene Data, mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimūra Imana ihoraho.

Abaheburayo 3:13

Ahubwo muhugurane iminsi yose bikitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n'ibihendo by'ibyaha.

Abaheburayo 3:14

Kuko twahindutse abafatanije Kristo niba dukomeza rwose ibyiringiro byacu twatangiranye, ngo bikomere kugeza ku mperuka

Abaheburayo 3:15

nk'uko bivugwa ngo “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima, Nk'uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza.”

Abaheburayo 3:16

Mbese ni bande bumvise bakayirakaza? Si abavuye muri Egiputa bose bashorewe na Mose?

Abaheburayo 3:17

Kandi ni bande yagiriraga umujinya imyaka mirongo ine? Si abacumuye bakagwa, intumbi zabo zigahera mu butayu?

Abaheburayo 3:18

Ni bande yarahiriye ko batazinjira mu buruhukiro bwayo? Si abatayumviye?

Abaheburayo 3:19

Kandi tubona ko batashoboye kwinjiramo kuko batizeye.