Hoseya 13

15 verses

Hoseya 13:1

Iyo Efurayimu yavugaga abantu bahindaga umushyitsi, yishyize hejuru mu Bisirayeli ariko igihe acumujwe na Bāli yahereyeko arapfa.

Hoseya 13:2

Noneho bahora barushaho gukora ibyaha, kandi biremeye ibishushanyo biyagijwe mu ifeza yabo, n'ibigirwamana bihimbiye, ibyo byose ni umurimo w'abanyamyuga. Bavuga ibyabyo bati “Reka abatamba abe ari bo basoma inyana z'ibigirwamana .”

Hoseya 13:3

Ni cyo gituma bazaba nk'igicu cyo mu ruturuturu gitamuruka, kandi nk'ikime gitonyorotse hakiri kare, nk'umurama utumurwa ku mbuga na serwakira, cyangwa nk'umwotsi uva mu ziko.

Hoseya 13:4

“Ariko ndi Uwiteka Imana yawe, uhereye igihe waviriye mu gihugu cya Egiputa, nta yindi mana uzamenya itari jye, kandi uretse jye nta wundi mukiza ubaho.

Hoseya 13:5

Nakumenye igihe wari mu butayu, mu gihugu gikakaye.

Hoseya 13:6

Uko urwuri rwabo rwari ruri ni ko bahaze, barahaga maze imitima yabo yishyira hejuru, bituma banyibagirwa.

Hoseya 13:7

Ni cyo gituma nzabamerera nk'intare, nzabategera mu nzira nk'ingwe,

Hoseya 13:8

nzabatera meze nk'idubu yambuwe ibibwana byayo, nzacagagura inkanizo z'umutima wabo, kandi nzahabaconshomerera nk'intare y'ingore, inyamaswa z'inkazi zizabatanyagura.

Hoseya 13:9

“Isirayeli we, uririmbuje kuko wangomeye kandi ari jye mutabazi wawe.

Hoseya 13:10

Umwami wawe ari hehe, ngo agukirize mu midugudu yawe yose? Abacamanza bawe bari he, abo wakaga umwami n'ibikomangoma?

Hoseya 13:11

Naguhaye umwami ndakaye, mukwaka mfite umujinya.

Hoseya 13:12

“Gukiranirwa kwa Efurayimu gukubiwe hamwe, igicumuro cye kirabitswe.

Hoseya 13:13

Ibise by'umugore uri ku nda bizamuzaho: ni umwana utagira ubwenge kuko igihe cyo kuvuka kigeze, ntaba akwiriye gutinda mu ngobyi.

Hoseya 13:14

Nzakugura, ngukureho amaboko akujyana ikuzimu, nzabacungura mbakize n'urupfu. Wa rupfu we, ibyago watezaga biri he? Nyamunsi we, kurimbura kwawe kuri he? Sinabona uko nibuza.

Hoseya 13:15

Naho yakororokera muri bene se, iburasirazuba hazaturuka umuyaga, ari wo muyaga w'Uwiteka uzamuka uva mu butayu, isōko ye izakama kandi iriba rye na ryo rizuma, bazasahura ububiko bakuremo ibintu byiza byose.