Hoseya 7

16 verses

Hoseya 7:1

“Igihe nashakaga gukiza Isirayeli, gukiranirwa kwa Efurayimu kwahereyeko kurahishurwa, n'ubugome bw'i Samariya na bwo, kuko bakora iby'ibinyoma, umujura yinjira mu cyuho, kandi igitero cy'abambuzi kikamburira ku gasozi.

Hoseya 7:2

Kandi mu mitima yabo ntibatekereza ko nibuka gukiranirwa kwabo kose. Noneho imigirire yabo mibi irabagose kandi iri no mu maso yanjye.

Hoseya 7:3

“Banezereza umwami gukiranirwa kwabo, n'ibikomangoma byishimira ibinyoma byabo.

Hoseya 7:4

Bose ni abasambanyi, bameze nk'iziko ricanwemo n'umutetsi, areka gucana iyo amaze gucugusa irobe kugeza igihe rimaze gutubuka.

Hoseya 7:5

Ku munsi w'ibirori by'umwami wacu ibikomangoma byatewe kurwara n'inzoga nyinshi banyoye, umwami na we arambura ukuboko hamwe n'abakobanyi.

Hoseya 7:6

Biteguje imitima yabo imeze nk'iziko mu gihe bubikiraga. Umutetsi wabo arasinzira agakesha ijoro, bwacya imigambi yabo ikagurumana nk'umuriro.

Hoseya 7:7

“Bose bashyushye nk'iziko, barya abacamanza babo, abami babo bose baraguye, nta n'umwe wo muri bo untabaza.

Hoseya 7:8

“Efurayimu yivanze n'ayandi moko, Efurayimu ni nk'umutsima udahinduwe ugashya uruhande rumwe .

Hoseya 7:9

Abanyamahanga bamumazemo imbaraga ze kandi ntabizi, ndetse yameze n'imvi z'ibitarutaru ntiyabimenya.

Hoseya 7:10

Na Isirayeli ashinjwa n'ubwibone bwe, ariko ntibarakagarukira Uwiteka Imana yabo, ngo ibyo byose bitume bayishaka.

Hoseya 7:11

Efurayimu ni nk'inuma y'injiji itagira ubwenge, batakira Egiputa bagahungira no muri Ashuri.

Hoseya 7:12

Nibagenda nzabatega ikigoyi cyanjye, nzabamanura nk'ibisiga byo mu kirere, nzabahana nk'uko baburiwe bari mu iteraniro ryabo.

Hoseya 7:13

“Bazabona ishyano kuko bayembayembye nkababura. Nibarimbuke kuko bangomeye, nubwo nifuzaga kubacungura barambeshyeye.

Hoseya 7:14

Kandi ntibantakiye banyerekejeho umutima, ahubwo baborogera ku mariri yabo. Ikibatera guteranira hamwe ni ukurya no kunywa gusa, ariko jye barangomera.

Hoseya 7:15

Nubwo nabigishije ngakomeza amaboko yabo, ariko bajya inama zo kungirira nabi.

Hoseya 7:16

Barahindukira, ntibahindukirira Isumbabyose, bameze nk'umuheto w'igifuma. Ibikomangoma byabo bizarimbuzwa inkota bazize urugomo rw'ururimi rwabo. Ni cyo kizatuma basekerwa mu gihugu cya Egiputa.