Yesaya 18

7 verses

Yesaya 18:1

Dore re! Dore igihugu gihindisha amababa kiri hakurya y'imigezi ya Etiyopiya,

Yesaya 18:2

cyatumye intumwa zinyura mu nyanja zigenda ku mazi ku bihare by'inkorogoto kiti “Nimugende mwa ntumwa mwe z'impayamaguru, musange ishyanga ry'abantu barebare b'umubiri urembekereye, ryahoze ritera ubwoba na bugingo n'ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n'imigezi.”

Yesaya 18:3

Yemwe baturage bo ku isi mwese, yemwe abatura ku isi, ibendera nirishingwa ku misozi miremire mujye mureba, kandi ikondera nirivuga mujye mwumva.

Yesaya 18:4

Kuko Uwiteka yambwiye ati “Nzigumira mu buturo bwanjye nitegereze mere nk'izuba ritera ibishashi, nk'igicu cy'ikime cyo mu gihe cy'ubushyuhe bwo mu isarura.”

Yesaya 18:5

Nuko isarura ritaragera ururabo ruhunguye, inzabibu ari intenge, amashami magufi azayatemesha impabuzo, n'amashami agabye azayatema ayakureho.

Yesaya 18:6

Bazasigara ari ibirundo, basigiwe inkongoro zo ku misozi miremire n'inyamaswa zo mu isi. Inkongoro zizabarya mu cyi n'inyamaswa zo mu isi zose zizabarya mu itumba.

Yesaya 18:7

Icyo gihe bazazanira Uwiteka Nyiringabo abantu barebare b'umubiri urembekereye ho indabukirano, ari bo bantu bahoze batera ubwoba na bugingo n'ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n'imigezi, babazane ahantu h'izina ry'Uwiteka Nyiringabo, ari wo musozi wa Siyoni.