Yesaya 20
6 verses
Umwaka Taritani yatereyemo Ashidodi agabwe na Sarigoni umwami wa Ashuri, akaharwanya akahahindūra,
icyo gihe ni bwo Uwiteka yavugiye muri Yesaya mwene Amosi aramubwira ati “Genda ukenyurure ikigunira ukenyeye mu nda, ukweture inkweto mu birenge byawe.” Abigenza atyo, agenda yambaye ubusa adakwese inkweto.
Maze Uwiteka aravuga ati “Nk'uko umugaragu wanjye Yesaya amaze imyaka itatu yambaye ubusa, adakwese inkweto, akabera Egiputa na Etiyopiya ikimenyetso n'igitangaza,
ni ko umwami wa Ashuri azajyana imbohe z'Abanyegiputa n'ibicibwa bya Etiyopiya, abato n'abakuru. Bazagenda bambaye ubusa, badakwese inkweto n'amatako yabo nta cyo yambaye, kugira ngo bikoze Egiputa isoni.
Kandi baziheba bakorwe n'isoni babiterwa na Etiyopiya biringiraga, na Egiputa biratanaga.
Uwo munsi abaturage bo muri iki gihugu gihereranye n'inyanja bazavuga bati ‘Dore ibyo twiringiraga uko bibaye, tukiringira ko bizadutabara tugakira umwami wa Ashuri, noneho tuzikiza dute?’ ”