Yesaya 25

12 verses

Yesaya 25:1

Uwiteka Nyagasani, ni wowe Mana yanjye nzajya nkogeza, mpimbaze izina ryawe kuko ukoze ibitangaza wagambiriye kera. Ugira umurava n'ukuri.

Yesaya 25:2

Umudugudu wawuhinduye ikirundo cy'isakamburiro, umudugudu ugoswe n'inkike wawugize amatongo, inyumba zo mu rurembo rw'abanyamahanga watumye hataba umudugudu, ntabwo uzongera kubakwa iteka ryose.

Yesaya 25:3

Ni cyo kizatuma ubwoko bukomeye bukubaha, umudugudu w'amahanga agira umwaga ukagutinya,

Yesaya 25:4

kuko abakene n'abatindi bagiraga ibyago wababereye igihome, ukababera ubwugamo bw'ishuheri n'igicucu cy'icyokere, iyo abanyamwaga biroha nk'uko amashahi yiroha ku nzu.

Yesaya 25:5

Nk'uko ubushyuhe bwo mu gihugu cyumye bukurwaho n'igicucu cy'igicu, ni ko uzatwama induru z'abanyamahanga, ugacogoza ibyivugo by'abanyamwaga.

Yesaya 25:6

Kandi kuri uyu musozi Uwiteka Nyiringabo azaharemerera amahanga yose ibirori, ayabāgire ibibyibushye, ayatereke vino y'umurera, ibibyibushye byuzuye imisokoro na vino y'umurera imininnye neza.

Yesaya 25:7

Kuri uyu musozi ni ho azamariraho rwose igitwikirizo cy'ubwirabure gitwikiriye mu maso h'abantu bose, kandi n'igitwikirizo gitwikiriye amahanga yose,

Yesaya 25:8

kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose, n'igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze.

Yesaya 25:9

Nuko uwo munsi bazavuga ngo “Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.”

Yesaya 25:10

Kuko kuri uyu musozi ari ho ukuboko k'Uwiteka kuzaruhukira, i Mowabu hazaribatirwa aho ari nk'uko inganagano ziribatirwa mu ngerera y'amase.

Yesaya 25:11

Kandi azaramburiramo amaboko nk'uko uwoga arambura amaboko ngo yoge, azareka ubwibone bwe n'ubugambanyi yagambanaga.

Yesaya 25:12

Igihome cy'umunara cyo ku nkike zawe z'amabuye Imana yaragishenye, irakirambika ikigeza ku butaka no mu mukungugu.