Yesaya 59

21 verses

Yesaya 59:1

Dore ukuboko k'Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n'ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva.

Yesaya 59:2

Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n'Imana yanyu, n'ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso ikanga no kumva.

Yesaya 59:3

Erega amaboko yanyu yahindanijwe n'amaraso, intoki zanyu zandujwe no gukiranirwa, akanwa kanyu kavuga ibinyoma, n'ururimi rwanyu ruvuga ibibi by'ibihwehwe!

Yesaya 59:4

Nta wuregera gukiranuka, kandi nta wuburana iby'ukuri, ahubwo biringira ibitagira umumaro, bakavuga ibinyoma, basama inda z'igomwa bakabyara gukiranirwa.

Yesaya 59:5

Baturaga amagi y'impiri bakaboha urutagangurwa, uriye amagi yabo arapfa, wamena igi hagahubukamo incira.

Yesaya 59:6

Intagangurwa zabo ntizizaba imyambaro, kandi ntibabasha kwiyorosa imirimo yabo. Ibyo bakora ni ibyo gukiranirwa, bakoresha intoki zabo imirimo y'urugomo.

Yesaya 59:7

Ibirenge byabo byirukira gukora ibibi, kandi bihutira kuvusha amaraso y'abatacumuye bibwira ibyo gukiranirwa, aho bajya hose ni ugusenya no kurimbura.

Yesaya 59:8

Inzira y'amahoro ntibayizi kandi mu migendere yabo ntibagira imanza zitabera, biremeye inzira zigoramye, uzigendamo wese ntazi amahoro.

Yesaya 59:9

Ni cyo gituma imanza zitabera zituba kure no gukiranuka ntikutugeraho, dutegereze umucyo tukabona umwijima, twiringire itangaza tukagenda mu rwijiji.

Yesaya 59:10

Dukabakaba ku nzu nk'impumyi, ni ukuri turakabakaba nk'abatagira amaso, ku manywa y'ihangu dusitara nko mu kabwibwi, mu banyambaraga tumeze nk'intumbi.

Yesaya 59:11

Twese twivuga nk'idubu tukaganya cyane nk'inuma iguguza, dutegereza itegeko ariko nta ryo, twiringira agakiza ariko kakatuba kure.

Yesaya 59:12

Erega ibicumuro byacu bibaye byinshi imbere yawe, kandi ibyaha byacu ari byo bidushinja! Ndetse ibicumuro byacu turi kumwe na byo, kandi no gukiranirwa kwacu na ko turakuzi.

Yesaya 59:13

Turacumura kandi twihakana Uwiteka, turateshuka tukareka gukurikira Imana yacu, tukavuga iby'agahato n'ubugome, twibwira ibinyoma tukabivuga tubikuye ku mutima.

Yesaya 59:14

Imanza zitabera zisubizwa inyuma no gukiranuka kugahagarara kure, kuko ukuri kwaguye mu nzira, kandi gutungana ntikubasha kwinjira.

Yesaya 59:15

Ni ukuri koko, ukuri kurabuze, uretse ibibi aba umunyage. Uwiteka yarabibonye ararakara kuko nta manza zitabera zihari,

Yesaya 59:16

kandi abona ari nta muntu uhari, atangazwa n'uko nta n'uwo kubitwarira. Ni cyo cyatumye ukuboko kwe ari ko kwamuzaniye agakiza, kandi gukiranuka kwe kukamutera gushikama.

Yesaya 59:17

Yambara gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza, yambara agakiza kaba ingofero, yambara n'imyenda yo guhōra ayigira imyambaro, yambikwa umwete nk'umwitero.

Yesaya 59:18

Azabitura ibihwanye n'ibyo bakoze, abanzi be azabitura uburakari n'ababisha be azabahōra, kandi n'ibirwa azabiha inyiturano.

Yesaya 59:19

Ni bwo bazubaha izina ry'Uwiteka uhereye iburengerazuba, bakubaha icyubahiro cye uhereye aho izuba rirasira, kuko azaza nk'umugezi uhurura ujyanwa n'Umwuka w'Uwiteka.

Yesaya 59:20

“Nuko umucunguzi azaza i Siyoni, asange Abayakobo bahindukira bakareka gucumura.” Ni ko Uwiteka avuga.

Yesaya 59:21

Maze aravuga ati “Iri ni ryo sezerano nsezerana na bo. Umwuka wanjye ukuriho n'amagambo yanjye nshyize mu kanwa kawe, ntibizatandukana n'akanwa kawe n'akanwa k'urubyaro rwawe, kandi n'ak'ubuvivi bwawe, uhereye ubu ukageza iteka ryose.” Ni ko Uwiteka avuga.