Yesaya 66

24 verses

Yesaya 66:1

Uwiteka aravuga ati “Ijuru ni intebe yanjye, isi na yo ni intebe y'ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki, kandi aho nzaruhukira hazaba ari hantu ki?

Yesaya 66:2

Kuko ibyo byose ukuboko kwanjye ari ko kwabiremye, bikabaho byose.” Ni ko Uwiteka avuga. “Ariko uwo nitaho ni umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa umushitsi n'ijambo ryanjye.

Yesaya 66:3

“Ubaga inka ahwanye n'uwica umuntu, utamba umwana w'intama ahwanye n'uvuna imbwa ijosi, utura ituro ahwanye n'utuye amaraso y'ingurube, uwosa imibavu ahwanye n'usabira igishushanyo gisengwa umugisha. Ni ukuri koko bitoranirije inzira zabo ubwabo, imitima yabo yishimira ibyo bazira.

Yesaya 66:4

None nanjye nzabatoraniriza ibibashukashuka, mbateze ibibatera ubwoba kuko ubwo nahamagaraga ari nta wanyitabye, igihe navugaga ntibumvise, ahubwo bakoraga ibyo nanze bagahitamo ibitanezeza.”

Yesaya 66:5

Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, yemwe abahindishwa imishyitsi n'ijambo rye! “Bene wanyu babanze bakabaca babahora izina ryanjye baravuze bati ‘Ngaho Uwiteka nahabwe icyubahiro turebe umunezero wanyu!’ Ariko bazakorwa n'isoni.

Yesaya 66:6

Nimwumve ijwi ryo kuvurungana riri mu murwa rigaturuka mu rusengero, ni iry'Uwiteka witura abanzi be.

Yesaya 66:7

“Yabyaye atararamukwa, ibise bitaraza abyara umwana w'umuhungu.

Yesaya 66:8

Ni nde wigeze kumva ibimeze bityo? Ni nde wigeze kubona ibisa bityo? Mbese igihugu cyavuka umunsi umwe? Ishyanga ryabyarirwa icyarimwe? Nyamara i Siyoni habyaye abana hakiramukwa.

Yesaya 66:9

Mbese nzatuma batwita ne gutuma babyara?” Ni byo Uwiteka abaza. “Ko ari jye utuma babyara nabaziba inda?” Ni byo Imana yawe ibaza.

Yesaya 66:10

“Mwishimane n'i Yerusalemu muhanezererwe, mwa bahakunda mwese mwe. Namwe abaharirira mwese mwishimane na ho kuko munezerewe,

Yesaya 66:11

kugira ngo mwonke muhage amashereka y'ibihahumuriza, muryoherwe mwishimire icyubahiro cyaho gihebuje.”

Yesaya 66:12

Uwiteka aravuga ati “Dore nzahayoboraho amahoro ameze nk'uruzi, nzahaha ubwiza bw'amahanga bumere nk'umugezi wuzuye. Ibyo ni byo muzonka, muzahagatirwa, muzasimbagizwa ku bibero.

Yesaya 66:13

Nk'uko nyina w'umwana ahumuriza umwana we, ni ko nzabahumuriza, muzahumuririzwa i Yerusalemu.”

Yesaya 66:14

Muzabibona kandi muzanezerwa mu mitima, n'amagufwa yanyu azamera nk'ubwatsi bw'uruhira, Uwiteka azerekana imbaraga ze mu bagaragu be, kandi abanzi be azabarakarira.

Yesaya 66:15

Kuko Uwiteka azazana n'umuriro, amagare ye azaba ameze nka serwakira, kugira ngo uburakari abarakariye abusohoreshe umujinya mwinshi, abahanishe ibirimi by'umuriro.

Yesaya 66:16

Kuko Uwiteka azacira abantu bose ho iteka, akabahanisha umuriro w'inkota ye, kandi abazicwa n'Uwiteka bazaba ari benshi.

Yesaya 66:17

“Abiyeza bakitegurira kujya mu masambu yabo, batoye umurongo bakarya ingurube n'ikizira n'imbeba, abo bose bazashirira icyarimwe.” Ni ko Uwiteka avuga.

Yesaya 66:18

“Kuko nzi imirimo yabo n'ibyo batekereza, igihe kigiye kuza nzateranya amahanga n'abavuga indimi zitari zimwe, bazaza babone ubwiza bwanjye.

Yesaya 66:19

Kandi nzabashyiramo ikimenyetso, abarokotse nzabatuma mu mahanga, i Tarushishi n'i Puli n'i Ludi mu bafozi b'imiheto, n'i Tubali n'i Yavani mu birwa biri kure, aho batarumva kwamamara kwanjye ntibabone n'icyubahiro cyanjye, maze bazabwiriza amahanga iby'icyubahiro cyanjye.

Yesaya 66:20

Nuko bazazana bene wanyu bose bahetswe ku mafarashi no mu magare no mu ngobyi, no ku nyumbu no ku zindi nyamaswa zihuta baturutse mu mahanga yose, babazanye ho ituro ryo gutura Uwiteka i Yerusalemu ku musozi wanjye wera.” Ni ko Uwiteka avuga. “Bimeze nk'uko Abisirayeli bajya bazana amaturo yabo mu nzu y'Uwiteka, bayazanye mu bintu bitunganye.

Yesaya 66:21

Kandi nzakuramo bamwe mbagire abatambyi n'Abalewi.” Ni ko Uwiteka avuga.

Yesaya 66:22

“Nk'uko ijuru rishya n'isi nshya nzarema bizahoraho imbere yanjye, ni ko urubyaro rwawe n'izina ryawe bizahoraho.” Ni ko Uwiteka avuga.

Yesaya 66:23

“Igihe kizaza uhereye mu mboneko z'ukwezi ukageza mu mboneko z'ukundi, no guhera ku isabato ukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza gusenga imbere yanjye.” Ni ko Uwiteka avuga.

Yesaya 66:24

“Nuko bazasohoka bajya kureba intumbi z'abancumuye, kuko inyo zabo zitazapfa kandi n'umuriro ntuzime, bazatera abantu bose gushishwa.”