Yesaya 7

25 verses

Yesaya 7:1

Ku ngoma ya Ahazi mwene Yotamu, mwene Uziya umwami w'Abayuda, Resini umwami wa Siriya na Peka mwene Remaliya umwami w'Abisirayeli baratabaranye, batera i Yerusalemu kuharwanya ntibahashobora.

Yesaya 7:2

Abantu babwira umuryango wa Dawidi bati “Abasiriya buzuye n'Abefurayimu.” Maze umutima wa Ahazi n'imitima y'abantu be irahubangana, nk'uko ibiti byo mu kibira bihubanganywa n'umuyaga.

Yesaya 7:3

Uwiteka aherako abwira Yesaya ati “Sohoka nonaha, ujyane n'umwana wawe Sheyariyashubu usanganire Ahazi, murahurira aho umugende w'amazi y'ikidendezi cyo haruguru ugarukira, kiri ku nzira yo ku gisambu cy'umumeshi.

Yesaya 7:4

Maze umubwire uti ‘Wirinde uhumure, witinya kandi we gukurwa umutima n'uburakari bw'inkazi bwa Resini n'Abasiriya n'ubwa mwene Remaliya, bameze nk'imishimu ibiri y'imuri zicumba,

Yesaya 7:5

kuko Abasiriya n'Abefurayimu na mwene Remaliya bagufitiye imigambi mibi. Bavuze ngo

Yesaya 7:6

nimuze duhaguruke dutere u Buyuda tubakure umutima, tuhace icyuho twiyimikire mwene Tabēli abe umwami waho.

Yesaya 7:7

“ ‘Ariko Uwiteka Imana iravuze ngo imigambi yabo ntizahama kandi ntizasohora,

Yesaya 7:8

kuko umutwe wa Siriya ari i Damasiko, n'umutwe wa Damasiko ukaba ari Resini, kandi imyaka mirongo itandatu n'itanu itarashira Abefurayimu bazatagarana, babe batakibaye ishyanga.

Yesaya 7:9

Umutwe wa Efurayimu ni Samariya, kandi uwa Samariya ni mwene Remaliya. “ ‘Nimwanga kwemera, ni ukuri ntimuzakomera.’ ”

Yesaya 7:10

Uwiteka yongera kubwira Ahazi ati

Yesaya 7:11

“Saba Uwiteka Imana yawe ikimenyetso, usabe icy'ikuzimu cyangwa icyo hejuru mu kirere.”

Yesaya 7:12

Ariko Ahazi aravuga ati “Nta cyo nsaba, singiye kugerageza Uwiteka.”

Yesaya 7:13

Yesaya aravuga ati “Nimwumve yemwe mwa muryango wa Dawidi mwe, murushya abantu mukabona biboroheye, none murashaka no kurushya Imana yanjye na yo?

Yesaya 7:14

Ni cyo kizatuma Uwiteka ubwe ari we uzabihera ikimenyetso. Dore Umwari azasama inda, azabyara umwana w'umuhungu amwite izina Imanweli.

Yesaya 7:15

Amata n'ubuki ni byo bizamutunga kugeza aho azamenyera ubwenge bwo kwanga ibibi agakunda ibyiza,

Yesaya 7:16

kuko uwo mwana ataramenya ubwenge bwo kwanga ibibi ngo akunde ibyiza, igihugu cy'abo bami bombi wazinutswe kizatabwa.

Yesaya 7:17

“Wowe n'abantu bawe n'inzu ya so Uwiteka azabateza iminsi mibi itigeze kubaho uhereye umunsi Abefurayimu batanye n'Abayuda: ni ko guterwa n'umwami wa Ashuri.

Yesaya 7:18

“Nuko icyo gihe Uwiteka azahamagaza ikivugirizo isazi zo mu gihugu cyose cy'imigezi ya Egiputa, n'inzuki zo mu gihugu cya Ashuri.

Yesaya 7:19

Bizaza byose byararare mu bikombe no mu masenga yo mu bitare, no ku mahwa yose no mu rwuri hose.

Yesaya 7:20

“Icyo gihe Uwiteka azogosha umusatsi ku mutwe n'ubwoya bwo ku birenge, abyogosheshe icyuma cy'igitirano, ari cyo mwami wa Ashuri wo hakurya y'uruzi, ndetse kizamaraho n'ubwanwa.

Yesaya 7:21

“Icyo gihe umuntu azaragira inka y'iriza n'intama ebyiri.

Yesaya 7:22

Nuko kuko amata azaba ari menshi, azatungwa n'amavuta, ndetse abazasigara mu gihugu bose bazatungwa n'amavuta n'ubuki.

Yesaya 7:23

“Kandi icyo gihe ahabaga imizabibu igihumbi igura shekeli igihumbi, hose hazamera imifatangwe n'amahwa.

Yesaya 7:24

Uwitwaje umuheto n'imyambi ni we uzahagera, kuko igihugu cyose kizaba ari imifatangwe n'amahwa gusa.

Yesaya 7:25

Kandi n'imisozi yahingwaga yose, uzayitinyishwa n'imifatangwe n'amahwa, ahubwo hazaba urwuri rw'inka n'intama.”