Yakobo 1

27 verses

Yakobo 1:1

Yakobo imbata y'Imana n'Umwami Yesu Kristo ndabandikiye, mwebwe abo mu miryango cumi n'ibiri y'abatatanye ndabatashya.

Yakobo 1:2

Bene Data, mwemere ko ari iby'ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n'ibibagerageza bitari bimwe,

Yakobo 1:3

mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.

Yakobo 1:4

Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato.

Yakobo 1:5

Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa.

Yakobo 1:6

Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk'umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n'umuyaga ushushubikanywa.

Yakobo 1:7

Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n'Umwami Imana,

Yakobo 1:8

kuko umuntu w'imitima ibiri anāmūka mu nzira ze zose.

Yakobo 1:9

Mwene Data w'umukene yishimire yuko afite isumbwe,

Yakobo 1:10

naho umutunzi yishimire yuko acishijwe bugufi, kuko azashiraho nk'uburabyo bw'ibyatsi.

Yakobo 1:11

Kuko izuba iyo rirashe rifite ubushyuhe bwotsa, ryumisha ibyatsi uburabyo bwabyo bugahunguka, ubwiza bw'ishusho yabyo bukabura. Uko ni ko umutunzi azumira mu nzira ze zose.

Yakobo 1:12

Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry'ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.

Yakobo 1:13

Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n'ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha.

Yakobo 1:14

Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n'ibyo ararikiye bimushukashuka.

Yakobo 1:15

Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu.

Yakobo 1:16

Ntimukayobe bene Data bakundwa.

Yakobo 1:17

Gutanga kose kwiza n'impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w'imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n'igicucu cyo guhinduka.

Yakobo 1:18

Yatubyarishije ijambo ry'ukuri nk'uko yabigambiriye, kugira ngo tube nk'umuganura w'ibiremwa byayo.

Yakobo 1:19

Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara,

Yakobo 1:20

kuko uburakari bw'abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw'Imana.

Yakobo 1:21

Ubwo bimeze bityo mwiyambure imyanda yose n'ububi busāze, mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe ribasha gukiza ubugingo bwanyu.

Yakobo 1:22

Ariko rero mujye mukora iby'iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka,

Yakobo 1:23

kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk'umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo.

Yakobo 1:24

Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa.

Yakobo 1:25

Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora.

Yakobo 1:26

Umuntu niyibwira ko ari umunyadini, ntagenge ururimi rwe ahubwo akishuka mu mutima, idini ry'uwo muntu riba ari ubusa.

Yakobo 1:27

Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y'Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n'abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n'iby'isi.