Yakobo 5

20 verses

Yakobo 5:1

Ngaho yemwe batunzi mwe, nimurizwe muborozwe n'ibyago mugiye kuzabona.

Yakobo 5:2

Ubutunzi bwanyu buraboze, n'imyenda yanyu iriwe n'inyenzi,

Yakobo 5:3

izahabu zanyu n'ifeza zanyu ziriwe n'ingese. Ingese yazo ni yo izaba umugabo wo kubahamya, izarya imibiri yanyu nk'umuriro. Mwabitse ubutunzi bwanyu mu minsi y'imperuka.

Yakobo 5:4

Dore, ibihembo by'abasaruzi basaruye imirima yanyu, ibyo mwabimishije uburiganya birataka, kandi umuborogo w'abo basaruzi winjiye mu matwi y'Uwiteka Nyiringabo.

Yakobo 5:5

Mwadamarariye mu isi mwishimira ibibanezeza bibi, mwihagije mu mitima ku munsi wo kurimbuka.

Yakobo 5:6

Umukiranutsi mwamuciriye ho iteka, muramwica atabarwanya.

Yakobo 5:7

Nuko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore umuhinzi ategereza imyaka y'ubutaka y'igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y'umuhindo n'iy'itumba.

Yakobo 5:8

Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k'Umwami Yesu kubegereye.

Yakobo 5:9

Ntimwitotombane bene Data, mudacirwa ho iteka dore umucamanza ahagaze ku rugi.

Yakobo 5:10

Abahanuzi bahanuye mu izina ry'Umwami Imana mubakureho icyitegererezo cyo kurenganywa no kwihangana.

Yakobo 5:11

Mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n'impuhwe.

Yakobo 5:12

Ariko bene Data ikiruta byose, ntimukarahire naho ryaba ijuru cyangwa isi, cyangwa n'indi ndahiro yose, ahubwo ijambo ryanyu ribe “Yee, Yee”, “Oya, Oya”, kugira ngo mudacirwa ho iteka.

Yakobo 5:13

Mbese muri mwe hariho ubabaye? Nasenge. Hariho unezerewe? Naririmbire Imana.

Yakobo 5:14

Muri mwe hariho urwaye? Natumire abakuru b'Itorero, bamusabire bamusīze amavuta mu izina ry'Umwami.

Yakobo 5:15

Kandi isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi Umwami amuhagurutse, kandi naba yarakoze ibyaha azaba abibabariwe.

Yakobo 5:16

Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k'umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.

Yakobo 5:17

Dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n'amezi atandatu itagwa.

Yakobo 5:18

Arongera arasenga, nuko ijuru rigusha imvura, ubutaka bumeza imyaka yabwo.

Yakobo 5:19

Bene Data, nihagira umuntu muri mwe uyoba, avuye mu kuri undi akamuyobora,

Yakobo 5:20

mumenye yuko uyobora umunyabyaha akamukura mu nzira ye yayobeyemo, azakiza ubugingo urupfu, kandi azatwikīra ibyaha byinshi.