Abacamanza 10

18 verses

Abacamanza 10:1

Hanyuma ya Abimeleki, Tola mwene Puwa mwene Dodo wo mu muryango wa Isakari ahaguruka gukiza Abisirayeli. Yari atuye i Shamiri mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu.

Abacamanza 10:2

Amara imyaka makumyabiri n'itatu ari umucamanza mu Bisirayeli, aherako arapfa bamuhamba i Shamiri.

Abacamanza 10:3

Hanyuma ye hahaguruka Yayiri w'Umunyagaleyadi, amara imyaka makumyabiri n'ibiri ari umucamanza w'Abisirayeli.

Abacamanza 10:4

Kandi yari afite abahungu mirongo itatu bagendera ku byana by'indogobe mirongo itatu, kandi batwaraga imidugudu mirongo itatu iri mu gihugu cya Galeyadi, yitwaga Havotiyayiri, n'ubu ni ko icyitwa.

Abacamanza 10:5

Nuko Yayiri arapfa bamuhamba i Kamoni.

Abacamanza 10:6

Ariko Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n'Uwiteka, bakorera Bāli na Ashitaroti, n'imana z'i Siriya n'imana z'i Sidoni n'imana z'i Mowabu, n'imana z'Abamori n'imana z'Abafilisitiya, bimūra Uwiteka ntibongera kumukorera.

Abacamanza 10:7

Uwiteka ni ko kurakarira Abisirayeli uburakari bwaka nk'umuriro, abahāna mu maboko y'Abafilisitiya no mu y'Abamoni.

Abacamanza 10:8

Muri uwo mwaka baburabuza Abisirayeli barabahata, bamara imyaka cumi n'umunani bagirira nabi Abisirayeli bose bo hakurya ya Yorodani mu gihugu cy'Abamori i Galeyadi.

Abacamanza 10:9

Hanyuma Abamoni bambuka Yorodani kurwanya Abayuda n'Ababenyamini n'ab'inzu ya Efurayimu. Nuko Abisirayeli bariheba cyane.

Abacamanza 10:10

Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka baravuga bati “Twagucumuyeho kuko twakwimūye uri Imana yacu, tugakorera za Bāli.”

Abacamanza 10:11

Uwiteka abaza Abisirayeli ati “Si jye wabakijije Abanyegiputa n'Abamori, n'Abamoni n'Abafilisitiya?

Abacamanza 10:12

Kandi Abasidoni n'Abamaleki n'Abanyamawoni babahataga, muntakambiye mbakiza amaboko yabo.

Abacamanza 10:13

Ariko ubwo mwanyimūye mugakorera izindi mana, sinzongera kubakiza ukundi.

Abacamanza 10:14

Nimugende mutakambire imana mwitoranirije, abe ari zo zibarengera mu gihe cy'ubwihebe byanyu.”

Abacamanza 10:15

Abisirayeli batakira Uwiteka bati “Twaracumuye koko, noneho utwigirire uko ushaka, ariko turakwingize utwikirize kuri iki gihe gusa.”

Abacamanza 10:16

Baherako bakura ibigirwamana by'abanyamahanga hagati muri bo bakorera Uwiteka, Uwiteka na we agira ishavu ry'imibabaro y'Abisirayeli.

Abacamanza 10:17

Abamoni baraterana bagandika i Galeyadi, Abisirayeli na bo baraterana, bagandika i Misipa.

Abacamanza 10:18

Nuko abatware b'i Galeyadi barabazanya bati “Mbese umugabo muri mwe uzabanza kurwana n'Abamoni ni nde? Uwo ari we wese azahabwa ubutware mu Banyagaleyadi.”