Abacamanza 21

25 verses

Abacamanza 21:1

Kandi Abisirayeli bari bararahiriye i Misipa bati “Nta muntu n'umwe muri twe uzashyingira Umubenyamini umukobwa we.”

Abacamanza 21:2

Nuko abantu bose basubira i Beteli, bicara imbere y'Imana bageza nimugoroba barira batera hejuru cyane,

Abacamanza 21:3

barabaza bati “Uwiteka Mana y'Abisirayeli, ni iki gituma tubura umuryango umwe mu Bisirayeli?”

Abacamanza 21:4

Nuko bukeye bwaho bazinduka kare, bahubaka igicaniro batamba ibitambo byoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro.

Abacamanza 21:5

Abisirayeli barabaza bati “Mu miryango yose y'Abisirayeli utaje mu iteraniro ry'Uwiteka ni nde?” Kuko bari barahiye indahiro ikomeye ku muntu wese utazaza gusenga Uwiteka i Misipa bati “Ni ukuri azicwa.”

Abacamanza 21:6

Nuko Abisirayeli baricuza ku bw'Ababenyamini bene wabo baravuga bati “Uyu munsi hariho umuryango uciwe muri Isirayeli.

Abacamanza 21:7

Tubigenze dute ngo dushakire abacitse ku icumu abagore, kandi ko twarahiye imbere y'Uwiteka ko tutazabashyingira abakobwa bacu?”

Abacamanza 21:8

Nuko barabaza bati “Mu miryango y'Abisirayeli utazamutse gusenga Uwiteka i Misipa ni uwuhe?” Babona ko nta muntu wavuye i Yabeshi y'i Galeyadi, ngo aze mu ngando aho bateraniye,

Abacamanza 21:9

kuko ubwo abantu bari bamaze kubarwa, nta wo mu baturage b'i Yabeshi y'i Galeyadi wari uhari.

Abacamanza 21:10

Nuko iteraniro ritumayo abantu inzovu imwe n'ibihumbi bibiri barusha abandi kuba intwari, barabategeka bati “Nimugende mwicishe inkota abaturage b'i Yabeshi y'i Galeyadi, mubicane n'abagore n'abana babo.

Abacamanza 21:11

Uko abe ari ko muzabigenza rwose, umugabo wese n'umugore wese waryamanye n'umugabo muzabarimbure.”

Abacamanza 21:12

Nuko muri abo baturage b'i Yabeshi y'i Galeyadi, babonayo abakobwa b'inkumi magana ane batararyamana n'abagabo, babazana mu ngando z'i Shilo mu gihugu cy'i Kanāni.

Abacamanza 21:13

Nuko iteraniro ryose rituma ku Babenyamini bari ku gitare cya Rimoni, babaha ihumure.

Abacamanza 21:14

Ubwo ngubwo Ababenyamini baragaruka, Abisirayeli babashyingira abo bakobwa bakijije mu bagore b'i Yabeshi y'i Galeyadi, ariko ntibabakwira.

Abacamanza 21:15

Nuko abantu baricuza ku bw'Ababenyamini, kuko Uwiteka yari yaciye icyuho mu miryango y'Abisirayeli.

Abacamanza 21:16

Nuko abakuru b'iteraniro barabaza bati “Tuzabigenza dute ngo dushakire abasigaye, ko abagore barimbutse mu Babenyamini?”

Abacamanza 21:17

Baravuga bati “Hakwiriye kubaho gakondo y'Ababenyamini bacitse ku icumu, kugira ngo hatagira umuryango uzimanganywa mu Bisirayeli.

Abacamanza 21:18

Ariko ntitubasha kubashyingira abakobwa bacu, kuko twarahiye tuti ‘Havumwe uzashyingira Umubenyamini.’ ”

Abacamanza 21:19

Maze baravuga bati “Uko umwaka utashye, hariho umunsi mukuru w'Uwiteka i Shilo iri ikasikazi y'i Beteli, mu ruhande rw'iburasirazuba rw'inzira iva i Beteli ikajya i Shekemu, ikusi y'i Lebona.”

Abacamanza 21:20

Nuko bategeka Ababenyamini barababwira bati “Nimugende mwubikirire mu mizabibu.

Abacamanza 21:21

Nuko nimubona abakobwa b'i Shilo basohotse kujya kubyina mu birori byabo, muzahereko muve mu mizabibu, umuntu wese afate umukobwa mu b'i Shilo abe umugore we, muhereko musubire muri gakondo ya Benyamini.

Abacamanza 21:22

Nuko ba se cyangwa bene wabo nibaza kuturegera tuzababwira tuti ‘Mubaduhere ubuntu kuko umuntu wese tutamuboneye umugore muri ya ntambara. Ubwo mutababahaye ntimuriho urubanza.’ ”

Abacamanza 21:23

Nuko Ababenyamini babigenza uko bohejwe, binyagira abageni mu babyinnyi nk'uko umubare wabo wari uri barabajyana. Baragenda basubira muri gakondo yabo, bongera kubaka imidugudu bayibamo.

Abacamanza 21:24

Nuko Abisirayeli baherako bavayo, umuntu wese ajya mu muryango w'iwabo no mu nzu ye, bose bavayo basubira muri gakondo zabo.

Abacamanza 21:25

Ariko icyo gihe Abisirayeli nta mwami bari bafite, kandi umuntu wese yitegekaga uko ashatse.