Yeremiya 12

17 verses

Yeremiya 12:1

Uwiteka we, iyo mburanye nawe ni wowe ukiranuka, ariko nkundira nkubaze iby'imanza zawe. Kuki umunyabyaha ahirwa mu nzira ze? Kuki abariganya bagubwa neza?

Yeremiya 12:2

Warabateye bashora imizi, barakura ndetse bera imbuto. Baguhoza ku rurimi ariko ukaba kure y'imitima yabo.

Yeremiya 12:3

Ariko wowe Uwiteka uranzi, uranduzi ugerageza umutima wanjye uko ukumereye, kandi bo ubakurure nk'intama zigiye kubagwa ubarindirize umunsi w'icyorezo.

Yeremiya 12:4

Mbese igihugu kizageza he kikiboroga, kandi ibyatsi byo mu gasozi na byo byuma? Amatungo n'ibiguruka birahashira bizize ibyaha by'abagituyemo, kuko bavuga bati “Ntazabona iherezo ryacu.”

Yeremiya 12:5

Niba warasiganywe n'abagenza amaguru bakagusiga unaniwe, wabasha ute gusiganwa n'amafarashi? Kandi naho umerewe neza mu gihugu cy'amahoro, Yorodani niyuzura uzagenza ute?

Yeremiya 12:6

Kuko n'abo muva inda imwe n'inzu ya so, abo na bo bagukoreye iby'uburiganya basakuriza inyuma yawe, ariko naho bakubwira neza ntukabizere.

Yeremiya 12:7

Nasize inzu yanjye, nataye umwandu wanjye, uwo umutima wanjye ukunda cyane namutanze mu maboko y'abanzi be.

Yeremiya 12:8

Umwandu wanjye wambereye nk'intare yo mu ishyamba, yaranguruye ijwi ryo kuntera, ni cyo gituma mwanga.

Yeremiya 12:9

Mbese umwandu wanjye wampindukiye nk'igisiga gifite amabara menshi? Mbese ntagoswe n'ibisiga bimugurukiye? Nimugende muteranirize hamwe, inyamaswa zose zo mu gasozi muzizane zibatanyagure.

Yeremiya 12:10

Abungeri benshi bononnye uruzabibu rwanjye, banyukanyutse igikingi cyanjye, igikingi cyanjye nakundaga bagihinduye ubunoge bubi.

Yeremiya 12:11

Bakigize ikidaturwa kirantakira kuko kirimo ubusa, igihugu cyose cyagizwe ikidaturwa kuko ari nta muntu ukibyitayeho.

Yeremiya 12:12

Abarimbuzi bateye mu mpinga zose zo mu butayu, kuko inkota y'Uwiteka irimbura uhereye mu ruhande rumwe rw'igihugu ukageza mu rundi, nta kizima gifite amahoro.

Yeremiya 12:13

Babibye ingano basarura amahwa, bariruhije ntibyagira icyo bibamarira, kandi muzakozwa isoni n'umwero wanyu bitewe n'uburakari bukaze bw'Uwiteka.

Yeremiya 12:14

Uku ni ko Uwiteka aburira abaturanyi banjye babi, bakoze ku mwandu naraze ubwoko bwanjye Isirayeli ati “Dore ngiye kubaca mu gihugu cyabo, inzu ya Yuda na yo nzayibakuramo.

Yeremiya 12:15

Nimara kubaca nzagaruka mbagirire imbabazi, nzabagarura umuntu wese asubire mu mwandu we, n'umuntu wese mu gikingi cye.

Yeremiya 12:16

Nibigana ubwoko bwanjye, bakarahira izina ryanjye ngo ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho’, nk'uko na bo bari barigishije ubwoko bwanjye kurahira Bāli, ni ho bazubakwa ngo bature mu bwoko bwanjye.

Yeremiya 12:17

Ariko nibatumvira nzaca ubwo bwoko, nzabuca kandi mburimbure.” Ni ko Uwiteka avuga.