Yeremiya 19

15 verses

Yeremiya 19:1

Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Genda ugure urweso ku mubumbyi, ujyane bamwe bo mu bakuru b'imiryango n'abakuru bo mu batambyi,

Yeremiya 19:2

maze ujye mu gikombe cya mwene Hinomu, kiri aho barasukira ku irembo ryerekeye iburasirazuba, uhavugire amagambo nkubwira uti

Yeremiya 19:3

‘Nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bami b'u Buyuda mwe, namwe abatuye i Yerusalemu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Dore ngiye guteza aha hantu ibyago, ibyo uzabyumva wese bizamuziba amatwi.

Yeremiya 19:4

Kuko banyimuye kandi aha bakaba bahahinduye ukundi, bakahoserereza izindi mana imibavu, izo batazi bo na ba sekuruza n'abami b'u Buyuda, kandi aha hantu bahujuje amaraso y'abatariho urubanza, bubakiye Bāli ingoro

Yeremiya 19:5

kugira ngo batwike abahungu babo ho ibitambo byoswa bya Bāli, ibyo ntategetse cyangwa ngo mbivuge, haba no kubitekereza.’

Yeremiya 19:6

Nuko dore uko Uwiteka avuga ngo ‘Iminsi izaza, ntabwo aha hantu hazongera kwitwa i Tofeti cyangwa igikombe cya mwene Hinomu, ahubwo hazitwa igikombe cy'icyorezo.

Yeremiya 19:7

Kandi imigambi y'u Buyuda n'i Yerusalemu nzayihindurira ubusa aha ngaha, kandi nzabicishiriza inkota imbere y'ababisha babo, bagwe mu maboko y'abahiga ubugingo bwabo. Intumbi zabo nzazigira inyama z'ibisiga byo mu kirere, n'iz'inyamaswa zo mu ishyamba.

Yeremiya 19:8

Uyu murwa nzawuhindura igitangarirwa n'igitutsi, uzahanyura wese azatangara yifate ku munwa ku bw'ibyago byaho byose.

Yeremiya 19:9

Nzatuma barya inyama z'abahungu babo n'inyama z'abakobwa babo, ndetse nibamara gushoberwa ku bw'ababisha babo babateye n'abahiga ubugingo bwabo, umuntu wese azarya mugenzi we.’

Yeremiya 19:10

“Maze urwo rweso uzarumenere imbere y'abagabo mujyanye,

Yeremiya 19:11

ubabwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo: Uku ni ko nzavunagura ubu bwoko n'uyu umurwa nk'umena ikibumbano cy'umubumbyi kidashoboka kongera kubumbika, kandi bazahamba i Tofeti kugeza ubwo hadasigara aho guhambwa.’

Yeremiya 19:12

Uwiteka aravuga ngo ‘Ni ko nzagenzereza aha hantu n'abahatuye, kandi uyu murwa nzawuhindura nk'i Tofeti.

Yeremiya 19:13

Kandi amazu y'i Yerusalemu n'amazu y'abami b'u Buyuda yandujwe azamera nk'ahantu h'i Tofeti, ya mazu yose boserezagaho imibavu, bayosereza ingabo zo mu ijuru zose, bagasukira izindi mana amaturo anyobwa.’ ”

Yeremiya 19:14

Nuko Yeremiya aherako ava i Tofeti aho Uwiteka yari yamutumye kuhahanurira, ahagarara mu rugo rw'inzu y'Uwiteka abwira abantu bose ati

Yeremiya 19:15

“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuze, ngo ‘Dore ngiye guteza uyu murwa n'imidugudu yawo yose ibyago byose nawuvuzeho, kuko bashinze amajosi kugira ngo batumva amagambo yanjye.’ ”