Yeremiya 22

30 verses

Yeremiya 22:1

Uku ni ko Uwiteka yavuze ati “Manuka ujye mu nzu y'umwami w'u Buyuda uhavugire iri jambo uti

Yeremiya 22:2

‘Umva ijambo ry'Uwiteka, yewe mwami w'u Buyuda uri ku ngoma ya Dawidi, wowe n'abagaragu bawe n'abantu bawe bajya banyura muri aya marembo.

Yeremiya 22:3

Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Mujye muca imanza zitabera kandi zikiranuka, abanyazwe ibyabo mubakize ukuboko k'ūrenganya, kandi ntimukagire ikibi cyangwa urugomo mugirira umushyitsi cyangwa impfubyi cyangwa umupfakazi, hano ntimukahavushirize amaraso atariho urubanza.

Yeremiya 22:4

Kuko nimugenza neza mutyo, abami bazaba bari ku ngoma ya Dawidi bazaca mu marembo y'uru rugo bagendera ku magare y'intambara no ku mafarashi, umwami n'abagaragu be n'abantu be.

Yeremiya 22:5

Ariko nimutumvira ayo magambo, ndirahiye iyi nzu izahinduka umusaka. Ni ko Uwiteka avuga.’ ”

Yeremiya 22:6

Kuko uko ari ko Uwiteka avuga iby'inzu y'umwami w'u Buyuda ati “Umbereye nk'i Galeyadi n'impinga z'i Lebanoni. Ni ukuri nzaguhindura ubutayu n'imidugudu idatuwemo.

Yeremiya 22:7

Nzaringaniza abarimbuzi bo kugutera, umuntu wese yitwaje intwaro ze, kandi bazatema imyerezi yawe yateretswe bayijugunye mu muriro.

Yeremiya 22:8

“Amahanga menshi azanyura kuri uyu murwa, maze umuntu wese abaze mugenzi we ati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka agenza atya uyu murwa wari ukomeye?’

Yeremiya 22:9

Na bo bazasubiza bati ‘Byatewe n'uko baretse isezerano ry'Uwiteka Imana yabo, bagasenga izindi mana bakazikorera.’ ”

Yeremiya 22:10

Ntimuririre upfuye habe no kumuborogera, ahubwo muririre cyane uwagiye kuko ari ntabwo azagaruka ngo arebe igihugu yavukiyemo.

Yeremiya 22:11

Kuko Uwiteka avuga ibya Shalumu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, wimye ingoma ya se Yosiya wagiye akava hano ati “Ntabwo azagaruka,

Yeremiya 22:12

ahubwo azagwa aho bamujyanye ari imbohe, ntabwo azongera kureba iki gihugu.”

Yeremiya 22:13

Azabona ishyano uwubakishije inzu ye gukiranirwa n'ibyumba byo muri yo uburiganya, nukoresha mugenzi we ntamuhembe, ntamuhe icyo yakoreye

Yeremiya 22:14

akavuga ati “Nziyubakira inzu ngari irimo ibyumba binini, nyicemo amadirishya, nyiteremo imbariro z'imyerezi, nyirabemo ibara ritukura.”

Yeremiya 22:15

Ariko se kwihatira kubakisha imyerezi, ni byo byatuma uba umwami? Mbese so ntiyaryaga kandi akanywa, agaca imanza zitabera kandi zikiranuka? Icyo gihe yari aguwe neza.

Yeremiya 22:16

Yacaga urubanza rw'umukene n'umutindi, icyo gihe byari bitunganye. Mbese uko si ko kumenya? Ni ko Uwiteka abaza.

Yeremiya 22:17

Ariko amaso yawe n'umutima wawe bikurikiza kwifuza kwawe kubi gusa, no kuvusha amaraso atariho urubanza, no kurenganya no kugira urugomo.

Yeremiya 22:18

Ni cyo gituma Uwiteka avuga ibya Yehoyakimu mwene Yosiya, umwami w'u Buyuda atya ati “Ntibazamuririra ngo bavuge bati ‘Ye baba we mwene data!’ Cyangwa bati ‘Ye baba we mushiki wanjye!’ Ntibazamuborogera ngo bavuge bati ‘Ye baba databuja!’ Cyangwa bati ‘Ye baba ubwiza bwe we!’

Yeremiya 22:19

Azahambwa nk'uko indogobe ihambwa, akururwe ajugunywe inyuma y'amarembo y'i Yerusalemu.”

Yeremiya 22:20

Zamuka ujye i Lebanoni utere hejuru urangurure ijwi ryawe i Bashani, kandi utere hejuru uri mu Abarimu kuko abakunzi bawe bose barimbuwe.

Yeremiya 22:21

Navuganye nawe igihe wari uguwe neza ariko waravuze uti “Sinshaka kumva.” Uko ni ko wangenje uhereye mu buto bwawe, kugira ngo utumvira ijwi ryanjye.

Yeremiya 22:22

Umuyaga uzagaburirwa abungeri bawe bose, kandi abakunzi bawe bazajyanwa ari imbohe. Ni ukuri icyo gihe uzamwara ukozwe isoni no gukiranirwa kwawe kose.

Yeremiya 22:23

Yewe utuye i Lebanoni, waritse icyari cyawe mu myerezi, ko uzaba uwo kubabarirwa igihe uzaterwa n'imibabaro, ugafatwa n'ibise nk'iby'umugore uri ku nda!

Yeremiya 22:24

Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, nubwo Koniya mwene Yehoyakimu, umwami w'u Buyuda yaba ari impeta ku rutoki rw'ukuboko kwanjye kw'iburyo, nagushikuzaho

Yeremiya 22:25

maze nkakugabiza abahiga ubugingo bwawe n'abo utinya, ndetse na Nebukadinezari umwami w'i Babuloni n'Abakaludaya.

Yeremiya 22:26

Kandi wowe na nyoko wakubyaye nzaboherera mu kindi gihugu mutavukiyemo, ni ho muzagwa.

Yeremiya 22:27

Ariko igihugu umutima wabo ukumbura ntibazagisubiramo.

Yeremiya 22:28

Mbese uyu muntu Koniya si ikibumbano cyahombye? Si ikibumbano kitagira ugikunda? Ni iki gitumye bōherwa we n'urubyaro rwe, bagacirwa mu gihugu batari bazi?

Yeremiya 22:29

Yewe wa si we, wa si we, wa si we, umva ijambo ry'Uwiteka.

Yeremiya 22:30

Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimwandike uyu muntu ko ari incike, ko ari umuntu utazahirwa akiriho, kuko ari nta wo mu rubyaro rwe uzahirwa ngo abe ku ngoma ya Dawidi, kandi ategeke u Buyuda.”