Yeremiya 24

10 verses

Yeremiya 24:1

Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yajyanye Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami w'u Buyuda ho imbohe, hamwe n'ibikomangoma by'u Buyuda n'ababaji n'abacuzi, abakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni. Icyo gihe Uwiteka yaranyeretse mbona ibitebo bibiri birimo imbuto z'umutini, biteretswe imbere y'urusengero rw'Uwiteka.

Yeremiya 24:2

Igitebo kimwe cyarimo imbuto nziza cyane, nk'iz'umwimambere, icya kabiri cyarimo imbuto mbi cyane, zitaribwa kuko ari mbi.

Yeremiya 24:3

Maze Uwiteka arambaza ati “Yeremiya, ubonye iki?” Nti “Mbonye imbuto z'umutini, inziza ni nziza cyane, imbi ni mbi rwose, ndetse ntizaribwa kuko ari mbi cyane.”

Yeremiya 24:4

Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

Yeremiya 24:5

“Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo ‘Uko umenye izo mbuto nziza ni ko nzamenya imbohe z'u Buyuda, izo nakuye aha nkazijyana mu gihugu cy'Abakaludaya, kugira ngo nzigirire neza.

Yeremiya 24:6

Kuko nzabahangaho amaso y'urukundo kugira ngo mbagirire neza, kandi nzabagarura muri iki gihugu. Nzabubakira kandi sinzongera kubasenyera, nzabatera bamere, kandi sinzabarandura.

Yeremiya 24:7

Nzabaha umutima wo kumenya yuko ari jye Uwiteka, bazaba ubwoko bwanjye nanjye nzaba Imana yabo, kuko bazangarukira n'umutima wabo wose.’

Yeremiya 24:8

“Ni ukuri Uwiteka aravuga ati ‘Uko izo mbuto zari mbi bituma zitaribwa, ni ko nzagenza Sedekiya umwami w'u Buyuda n'ibikomangoma bye, n'abatuye i Yerusalemu bari basigaye muri iki gihugu, n'abatuye mu gihugu cyo muri Egiputa.

Yeremiya 24:9

Nzabatanga kugira ngo bateraganwe mu bihugu byose byo mu isi, bakozwe isoni kandi babe iciro ry'umugani, batukwe aho nzabirukanira hose kandi bahavumirwe.

Yeremiya 24:10

Kandi nzabagabiza inkota, mbateze n'inzara n'icyorezo, kugeza ubwo bazashiraho mu gihugu nari nabahanye na ba se.’ ”