Yeremiya 30

24 verses

Yeremiya 30:1

Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yeremiya riti

Yeremiya 30:2

“Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Andika mu gitabo amagambo yose nakubwiraga.

Yeremiya 30:3

Dore igihe kizaza, nzagarura abantu banjye ba Isirayeli n'ab'i Buyuda bajyanywe ari imbohe, kandi nzatuma bagaruka mu gihugu nahaye ba sekuruza, babe ba nyiracyo.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 30:4

Aya ni yo magambo Uwiteka yavuze kuri Isirayeli n'u Buyuda.

Yeremiya 30:5

Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Twumvise ijwi rizanywe n'umushyitsi n'ubwoba, si iry'amahoro.

Yeremiya 30:6

Nimubaze noneho murebe ko hari umugabo ugira ibise byo kubyara. None se ni iki gituma umugabo wese yifata mu mugongo nk'umugore uri ku nda, mu maso hose hagasuherwa?

Yeremiya 30:7

Ayii, uwo munsi urakomeye nta wundi umeze nka wo! Ni igihe cy'umubabaro wa Yakobo ariko azakirokokamo.

Yeremiya 30:8

“Kandi kuri uwo munsi, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzavuna imbago yashyize ku ijosi ryawe, nzaguca ku ngoyi. Abanyamahanga ntibazamugira ikiretwa ukundi,

Yeremiya 30:9

ahubwo bazakorera Uwiteka Imana yabo na Dawidi umwami wabo, uwo nzabimikira.

Yeremiya 30:10

Nuko rero ntutinye Yakobo we, mugaragu wanjye, ni ko Uwiteka avuga, nawe Isirayeli ntiwihebe, kuko dore nzagukiza nkuvanye kure n'urubyaro rwawe ndukure mu gihugu cy'uburetwa bwabo, kandi Yakobo azagaruka, ashyikije umutima mu nda kandi aruhutse, nta wuzamutera ubwoba.

Yeremiya 30:11

Kuko ndi kumwe nawe, ni ko Uwiteka avuga, ngira ngo ngukize, kandi nzatsemba rwose amahanga yose aho nabatatanirije ariko weho sinzagutsemba rwose, ahubwo nzaguhana uko bikwiriye kandi ntabwo nakureka ntaguhannye.”

Yeremiya 30:12

Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Uruguma rwawe si urwo gukira, n'igisebe cyawe kiraryana.

Yeremiya 30:13

Nta wo kukurengera uhari kugira ngo upfukwe, nta miti yo kukuvura ufite.

Yeremiya 30:14

Abakunzi bawe bose barakwirengagije ntibakigushaka, kuko nagukomerekeje uruguma rw'ubwanzi n'igihano cy'umunyarugomo, nguhoye gukiranirwa kwawe gukabije kuko ibyaha byawe byagwiriye.

Yeremiya 30:15

Kuki utakishwa n'uruguma rwawe? Kuribwa kwawe si uko gukira. Ibyo nabiguteje nguhoye gukiranirwa kwawe gukabije, kuko ibyaha byawe byagwiriye.

Yeremiya 30:16

Icyakora abakurimbura bose bazarimburwa, kandi abanzi bawe bose uko bangana bazajyanwa ari imbohe, n'abakunyaga bazanyagwa, n'abagusahura bose na bo nzabatanga basahurwe.

Yeremiya 30:17

Nzakugarurira amagara yawe, kandi nzagukiza inguma zawe, ni ko Uwiteka avuga, kuko bari bakwise igicibwa bati ‘Hano n'i Siyoni, hatagira uhitaho.’ ”

Yeremiya 30:18

Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore ngiye kugarura abo mu mahema ya Yakobo mbakure mu buretwa, kandi nzagirira imbabazi ubuturo bwe. Na wo umurwa uzubakwa ku birundo by'aho amazu yabo yasenyukiye, kandi inyumba izubakwa nk'uko yari isanzwe.

Yeremiya 30:19

Hazavamo gushima n'ijwi ry'abanezerewe, kandi nzabagwiza ntibazaba bake, kandi nzabubahiriza ntibazaba aboroheje.

Yeremiya 30:20

N'abana babo bazamera nk'uko bari bameze ubwa mbere, n'iteraniro ryabo rizakomerere imbere yanjye, kandi nzahana abababonerana bose.

Yeremiya 30:21

Kandi umwami wabo azakomoka muri bo, n'umutegetsi wabo azava muri bo, nzamwiyegereza na we nzatuma anyegera anshyikire. Ni nde watinyuka kunyegera? Ni ko Uwiteka abaza.

Yeremiya 30:22

Nuko muzaba ubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yanyu.”

Yeremiya 30:23

Dore umugaru w'uburakari bw'Uwiteka wabyutse umeze nka serwakira, uzagwa ku mutwe w'abanyabyaha.

Yeremiya 30:24

Uburakari bukaze bw'Uwiteka ntibuzakimirana, keretse amaze gukora agasohoza ibyo yagambiriye mu mutima we, ibyo muzabimenya neza mu minsi y'imperuka.