Yeremiya 41

18 verses

Yeremiya 41:1

Nuko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama w'igikomangoma, kandi umutware ukomeye mu batware b'umwami, azana n'abantu cumi kwa Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, arabagaburira barahasangirira.

Yeremiya 41:2

Maze Ishimayeli mwene Netaniya n'abantu cumi bari kumwe na we, barahagaruka bicisha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani inkota. Nuko baramwica kandi ari we umwami w'i Babuloni yari yagize umutegeka mu gihugu.

Yeremiya 41:3

Ishimayeli yica n'Abayuda bose bari kumwe na Gedaliya i Misipa, hamwe n'ingabo z'Abakaludaya zari zihari.

Yeremiya 41:4

Amaze kabiri yishe Gedaliya kandi nta wubizi, haza abantu mirongo inani bavuye i Shekemu,

Yeremiya 41:5

n'i Shilo n'i Samariya baje biyogoshesheje ubwanwa, bambaye imyambaro ishishimuye, bisharambuye ku mubiri, bafite amaturo y'ifu n'imibavu mu ntoki babizanye mu nzu y'Uwiteka.

Yeremiya 41:6

Nuko Ishimayeli mwene Netaniya ava i Misipa ajya kubasanganira agenda arira inzira yose, bagihura arababwira ati “Nimuze tujye kwa Gedaliya mwene Ahikamu.”

Yeremiya 41:7

Nuko bageze mu mudugudu hagati, Ishimayeli mwene Netaniya n'abantu be bica ba bandi babata mu rwobo.

Yeremiya 41:8

Ariko hari abantu cumi babonetse muri bo babwiye Ishimayeli bati “Ntutwice kuko dufite imyaka twahishe mu gasozi y'ingano na sayiri, n'amavuta ya elayo n'ubuki.” Nuko arabareka ntiyabicana na bene wabo.

Yeremiya 41:9

Urwobo (ni rwo rwacukujwe n'Umwami Asa kuko yatinyaga Bāsha umwami wa Isirayeli), Ishimayeli mwene Netaniya yarutayemo intumbi z'abantu yabanje kwica zose hamwe n'iya Gedaliya, azigerekeranije n'intumbi z'abo yishe hanyuma ruruzura.

Yeremiya 41:10

Maze Ishimayeli ajyana abasigaye i Misipa bose ari imbohe, ndetse n'abakobwa b'umwami n'abantu bose bari basigaye i Misipa, abo Nebuzaradani umutware w'abarinzi yari yeguriye Gedaliya mwene Ahikamu. Ishimayeli mwene Netaniya abajyana ari imbohe, arahaguruka kugira ngo acikire muri bene Amoni.

Yeremiya 41:11

Yohanani mwene Kareya n'abatware bose b'ingabo bari kumwe na we, bumvise ishyano Ishimayeli mwene Netaniya yakoze,

Yeremiya 41:12

baherako batabarana n'ingabo zabo zose bajya kurwana na Ishimayeli mwene Netaniya, bamusanga ku bidendezi binini biri i Gibewoni.

Yeremiya 41:13

Nuko abantu bose bari kumwe na Ishimayeli babonye Yohanani mwene Kareya, n'abatware b'ingabo bose bari kumwe na we barishima.

Yeremiya 41:14

Maze abantu bose Ishimayeli yajyanye ari imbohe abakuye i Misipa barahindukira, baragaruka basanga Yohanani mwene Kareya.

Yeremiya 41:15

Ariko Ishimayeli mwene Netaniya ahunga Yohanani ari kumwe n'abantu munani, ajya kwa bene Amoni.

Yeremiya 41:16

Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo bose bari kumwe na we, baherako bajyana abantu basigaye bose, abo yakijije Ishimayeli mwene Netaniya ari bo bari bavuye i Misipa, Ishimayeli amaze kwica Gedaliya mwene Ahikamu. Yohanani arabagarura abavanye i Gibewoni, hari ingabo z'intambara, n'abagore n'abana n'inkone.

Yeremiya 41:17

Maze barahaguruka batura i Gerutikimuhamu aherekeye i Betelehemu, bashaka kujya muri Egiputa

Yeremiya 41:18

ku bw'Abakaludaya, kuko babatinyaga babitewe n'uko Ishimayeli mwene Netaniya yari yishe Gedaliya mwene Ahikamu, uwo umwami w'i Babuloni yari yagize umutegeka mu gihugu.