Yeremiya 45

5 verses

Yeremiya 45:1

Ijambo umuhanuzi Yeremiya yabwiye Baruki mwene Neriya, igihe yandikaga ayo magambo mu gitabo yandikishijwe na Yeremiya, mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda ati

Yeremiya 45:2

“Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ikubwira, Baruki we iti

Yeremiya 45:3

‘Waravuze uti: Yewe, mbonye ishyano kuko Uwiteka yanyongereye agahinda ku mubabaro wanjye, ndembejwe no kuganya simbona uko nduhuka!’ ”

Yeremiya 45:4

Uku abe ari ko uzamubwira uti “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Dore icyo nubatse ngiye kugisenya, n'icyo nateye nk'insina ngiye kukirandura ndetse no mu gihugu cyose.

Yeremiya 45:5

Mbese nawe urishakira ibikomeye? Ntukabishake kuko ngiye guteza abantu bose ibyago, ariko ubugingo bwawe nzabugutabarurira aho uzajya hose. Ni ko Uwiteka avuga.’ ”