Yobu 40

32 verses

Yobu 40:1

Uwiteka akomeza gusubiza Yobu ati

Yobu 40:2

“Mbese umunyampaka yagisha Ishoborabyose impaka? Ugayisha Imana nasubize.”

Yobu 40:3

Nuko Yobu asubiza Uwiteka ati

Yobu 40:4

“Dore ndi insuzugurwa, nagusubiza iki? Nifashe ku munwa.

Yobu 40:5

Navuze rimwe ariko sinzongera gusubiza, Ndetse kabiri ariko sinakongera.”

Yobu 40:6

Maze Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati

Yobu 40:7

“Noneho kenyera kigabo, Ngiye kukubaza nawe unsubize.

Yobu 40:8

Mbese ugiye kumvuguruza icyo nategetse? Ugiye kumpererezaho ibyaha kugira ngo ubone urubanza?

Yobu 40:9

Harya uhwanije n'Imana amaboko? Wabasha guhindisha ijwi nka yo?

Yobu 40:10

Noneho rimbana ikuzo no kwifata neza, Kandi wiyambike icyubahiro n'ubwiza.

Yobu 40:11

Sandaza uburakari bwawe busesekare, Kandi witegereze umwibone wese umucishe bugufi.

Yobu 40:12

Urebe umwiraririzi umuzitse acogore, Kandi ukandagirire abanyabyaha aho bari.

Yobu 40:13

Bose ubashyire mu mukungugu, Mu maso habo uhakingiranire mu bwihisho.

Yobu 40:14

Ni bwo nzakwemera, Yuko ukuboko kwawe kw'iburyo kubasha kugukiza.

Yobu 40:15

Nuko witegereze Behemoti iyo naremye nkawe, Irya ubwatsi nk'inka.

Yobu 40:16

Dore itegereze imbaraga zayo ziri mu matako yayo, N'ububasha bwayo buri mu mitsi y'inda yayo.

Yobu 40:17

Izunguza umurizo wayo nk'umwerezi, Imitsi yo mu matako yayo irasobekeranye.

Yobu 40:18

Amagufwa yayo ameze nk'imiheha y'umuringa, Amaguru yayo ameze nk'ibihindizo by'ibyuma.

Yobu 40:19

“Mu byaremwe n'Imana ni yo ngenzi, Umuremyi wayo ni we watinyuka kuyegera yitwaje inkota.

Yobu 40:20

Ni ukuri imisozi iyibera urwuri, Aho inyamaswa zose zo mu ishyamba zikinira.

Yobu 40:21

Yiryamira munsi y'ibiti bifite ibicucu, Mu bwihisho bwo mu rufunzo no mu nkuka.

Yobu 40:22

Ibiti bifite ibicucu biyikwizaho ibicucu byabyo, Igakikizwa n'imikingo yo ku mugezi.

Yobu 40:23

Dore iyo umugezi wuzuye ntiruha ihinda umushyitsi, Naho Yorodani yakuzura ikagera mu kanwa kayo ntiyabyitaho.

Yobu 40:24

Mbese hari uwayifata iri maso, Cyangwa agapfumuza izuru ryayo ikigobwe?

Yobu 40:25

“Mbese wabasha kurobesha Lewiyatani ururobo,

Yobu 40:26

Washobora gushyira umugozi mu izuru ryayo, Cyangwa gutoboza akasaya kayo ururobo?

Yobu 40:27

Mbese yagutakira cyane, Cyangwa yakubwira amagambo ashyeshya,

Yobu 40:28

Aho yasezerana nawe, Kugira ngo ikubere umugaragu iminsi yose?

Yobu 40:29

Wayikinisha nk'ukinisha inyoni? Cyangwa wayizirikira gusetsa abaja bawe?

Yobu 40:30

Abarobyi bayicuruza se? Bayigabanya abagenza?

Yobu 40:31

Cyo ye wabasha kuzuza uruhu rwayo imyambi, Cyangwa umutwe wayo ibigobe?

Yobu 40:32

Kuyibangurira ukuboko, Wibuke ko ari intambara ukugerure.