Yoweli 3

5 verses

Yoweli 3:1

“Hanyuma y'ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n'abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n'abasore banyu bazerekwa.

Yoweli 3:2

Ndetse n'abagaragu banjye n'abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi.

Yoweli 3:3

“Nzashyira amahano mu ijuru no mu isi: amaraso n'umuriro n'umwotsi ucumba.

Yoweli 3:4

Izuba rizahinduka umwijima, n'ukwezi kuzahinduka amaraso, uwo munsi mukuru w'Uwiteka uteye ubwoba utaraza.

Yoweli 3:5

Kandi umuntu wese uzambaza izina ry'Uwiteka azakizwa, kuko i Siyoni n'i Yerusalemu hazaba abarokotse, nk'uko Uwiteka yabivuze, kandi mu barokotse hazabamo abo Uwiteka ahamagara.