Yosuwa 13

33 verses

Yosuwa 13:1

Yosuwa ashaje ageze mu za bukuru Uwiteka aramubwira ati “Urashaje ugeze mu za bukuru, ariko hasigaye ibihugu byinshi cyane bikwiriye guhindūrwa.

Yosuwa 13:2

Igihugu gisigaye ngiki kirimo ibi bihugu: iby'Abafilisitiya n'iby'Abanyageshuri byose,

Yosuwa 13:3

uhereye ku kagezi Shihori kari imbere ya Egiputa ukageza mu rugabano rwo kuri Ekuroni ikasikazi, habarirwa Abanyakanāni. Kandi abatware batanu b'Abafilisitiya ni aba: uw'Abanyagaza n'uw'Abanyashidodi n'uw'Abanyashikeloni, n'uw'Abanyagati n'uw'Abanyekuroni hamwe n'Abawi.

Yosuwa 13:4

Kandi ikusi igihugu cyose cy'Abanyakanāni, n'i Meyara h'Abasidoni ukageza kuri Afika mu rugabano rw'Abamori,

Yosuwa 13:5

n'igihugu cy'Abagebali n'i Lebanoni yose herekeye iburasirazuba, uhereye i Bāligadi munsi y'umusozi wa Herumoni ukageza aho i Hamati harasukirwa.

Yosuwa 13:6

Hariho n'abanyagihugu cy'imisozi miremire, uhereye i Lebanoni ukageza i Misirefotimayimu n'Abasidoni bose.” Ati “Nzabirukanira imbere y'Abisirayeli, maze uzahagabanye Abisirayeli habe gakondo yabo nk'uko nagutegetse.

Yosuwa 13:7

Nuko none iki gihugu ukigabanye ya miryango cyenda n'igice cy'uwa Manase.”

Yosuwa 13:8

Kuko Abarubeni n'Abagadi bahanywe na Manase gakondo yabo hakurya ya Yorodani iburasirasuba nk'uko Mose umugaragu w'Uwiteka yabahaye,

Yosuwa 13:9

uhereye kuri Aroweri mu ruhande rw'ikibaya cya Arunoni n'umudugudu wo hagati mu kibaya, n'igitwa cyose cy'i Medeba ukageza i Diboni,

Yosuwa 13:10

n'imidugudu yose ya Sihoni umwami w'Abamori watwaraga i Heshiboni kugeza ku rugabano rw'Abamoni,

Yosuwa 13:11

n'i Galeyadi no mu ngabano z'Abanyageshuri n'Abanyamāka, n'umusozi wose wa Herumoni n'i Bashani yose ukageza i Saleka,

Yosuwa 13:12

n'igihugu cyose cya Ogi cy'i Bashani watwaraga mu Ashitaroti no muri Edureyi (Ogi uwo ni we wo mu bacitse ku icumu mu Barafa). Abo ni bo Mose yarwanije akabirukana.

Yosuwa 13:13

Nyamara Abisirayeli bo ntibirukanye Abanyageshuri cyangwa Abanyamāka, ahubwo Abanyageshuri n'Abanyamāka baturana n'Abisirayeli na bugingo n'ubu.

Yosuwa 13:14

Ariko umuryango w'Abalewi wo nta gakondo Mose yabahaye, keretse ibitambo byoswa by'Uwiteka Imana y'Abisirayeli, ni byo gakondo yabo nk'uko yamubwiye.

Yosuwa 13:15

Mose ni we wagerereye Abarubeni igihugu nk'uko amazu yabo ari.

Yosuwa 13:16

Igihugu bahawe cyaheraga kuri Aroweri mu ruhande rw'ikibaya cya Arunoni, n'umudugudu wo hagati mu kibaya n'igitwa cyose cy'i Medeba

Yosuwa 13:17

n'i Heshiboni, imidugudu yose y'ibitwa n'i Diboni n'i Bamotibāli n'i Betibālimeyoni,

Yosuwa 13:18

n'i Yahasi n'i Kedemoti n'i Mefāti,

Yosuwa 13:19

n'i Kiriyatayimu n'i Sibuma n'i Seretishahari hari ku musozi uri mu kibaya,

Yosuwa 13:20

n'i Betipewori n'imirenge y'i Pisiga n'i Betiyeshimoti,

Yosuwa 13:21

n'imidugudu yose y'ibitwa n'igihugu cyose cya Sihoni umwami w'Abamori watwaraga i Heshiboni, uwo Mose yanesheje hamwe n'abatware ba Midiyani: Evi na Rekemu na Suri na Huri na Reba, ari bo batware ba Sihoni babaga muri icyo gihugu.

Yosuwa 13:22

Kandi Balāmu mwene Bewori w'umucunnyi, Abisirayeli bamwicishije inkota hamwe n'abandi bishwe.

Yosuwa 13:23

Ariko urugabano rw'Abarubeni rwari Yorodani n'inkuka zayo. Iyi ni yo gakondo y'Abarubeni nk'uko amazu yabo ari, n'imidugudu n'ibirorero byayo.

Yosuwa 13:24

Kandi Mose ni we wagerereye umuryango w'Abagadi nk'uko amazu yabo ari.

Yosuwa 13:25

Igihugu bahawe cyari Yazeri n'imidugudu yose y'i Galeyadi n'igice cy'igihugu cy'Abamoni kugeza kuri Aroweri hateganye n'i Raba,

Yosuwa 13:26

uhereye i Heshiboni ukageza i Ramatimisipa n'i Betonimu, uhereye i Mahanayimu ukageza mu rugabano rw'i Debira.

Yosuwa 13:27

Kandi iyo mu kibaya n'i Betiharamu n'i Betinimura, n'i Sukoti n'i Safoni n'igice cy'igihugu cya Sihoni umwami w'i Heshiboni cyari cyasigaye, na Yorodani n'inkuka zayo ukageza mu bigobe by'inyanja y'i Kinereti iburasirazuba bwa Yorodani.

Yosuwa 13:28

Iyi ni yo gakondo y'Abagadi nk'uko amazu yabo ari, n'imidugudu n'ibirorero byayo.

Yosuwa 13:29

Kandi Mose ni we wagerereye igice cy'umuryango wa Manase, haba ahabo nk'uko amazu yabo ari.

Yosuwa 13:30

Igihugu bahawe cyageraga i Mahanayimu n'i Bashani yose, igihugu cyose cya Ogi umwami w'i Bashani, n'imidugudu yose ya Yayiri yo muri Bashani, yose yari mirongo itandatu,

Yosuwa 13:31

n'igice cy'i Galeyadi na Ashitaroti na Edureyi, imidugudu y'igihugu cya Ogi cy'i Bashani, yari iya bene Makiri mwene Manase. Ni cyo cya gice cya bene Makiri nk'uko amazu yabo ari.

Yosuwa 13:32

Uko ni ko Mose yagabanije igihugu cy'ibitwa bya Mowabu, hakurya ya Yorodani herekeye i Yeriko iburasirazuba.

Yosuwa 13:33

Ariko umuryango w'Abalewi wo Mose nta ho yabahaye kuba gakondo yabo, ahubwo Uwiteka Imana y'Abisirayeli ni yo gakondo yabo nk'uko yababwiye.