Yosuwa 18

28 verses

Yosuwa 18:1

Nuko iteraniro ryose ry'Abisirayeli riteranira i Shilo bashingayo ihema ry'ibonaniro, igihugu kirabagomōkera.

Yosuwa 18:2

Kandi mu Bisirayeli hari hasigaye imiryango irindwi, itaragererwa igihugu ngo kibe gakondo yabo.

Yosuwa 18:3

Yosuwa abwira Abisirayeli ati “Muzageza he kugira ubute bwo guhindūra igihugu, Uwiteka Imana ya ba sogokuruza yabahaye?

Yosuwa 18:4

Nuko nimutore abagabo batatu uko umuryango wose uri, mubanzanire mbohereze bagende igihugu bandika ingabano zacyo nk'uko gakondo y'imiryango iri, nibarangiza bazagaruke aho ndi.”

Yosuwa 18:5

Maze ati “Bazakigabanyemo karindwi: Abayuda bazaguma mu rugabano rwabo ikusi, n'Abayosefu bazaguma ahabo ikasikazi.

Yosuwa 18:6

Maze muzandike igihugu mo imigabane irindwi, nimurangiza muzanzanire urwo rwandiko hano, nanjye nzakibagabanisha ubufindo imbere y'Uwiteka Imana yacu.

Yosuwa 18:7

Abalewi ntibafite umugabane muri mwe, ahubwo ubutambyi bw'Uwiteka ni bwo gakondo yabo. N'Abagadi n'Abarubeni n'ab'igice cy'umuryango wa Manase, bamaze guhabwa gakondo yabo hakurya ya Yorodani iburasirazuba, ni ho Mose umugaragu w'Uwiteka yabahaye.”

Yosuwa 18:8

Nuko abo bantu barahaguruka baragenda, bakigenda bajya kwandika ingabano z'igihugu Yosuwa arabihanangiriza ati “Nimugende, mugende igihugu cyose mwandike ingabano zacyo maze muzagaruke aho ndi, nanjye nzakibagabanisha ubufindo imbere y'Uwiteka hano i Shilo.”

Yosuwa 18:9

Abo bantu baragenda, bagenda icyo gihugu bandika imigabane yacyo mu gitabo uko ari irindwi, bashyiraho n'imidugudu yaho. Maze basubirayo basanga Yosuwa mu ngerero z'i Shilo.

Yosuwa 18:10

Nuko Yosuwa abagabanisha ubufindo imbere y'Uwiteka i Shilo, agabanya Abisirayeli icyo gihugu nk'uko imiryango yabo iri.

Yosuwa 18:11

Umugabane w'umuryango w'Ababenyamini uboneka nk'uko amazu yabo ari, kandi urugabano rwabo ruhera muri bene Yuda na bene Yosefu.

Yosuwa 18:12

Urugabano rw'ikasikazi rwaheraga kuri Yorodani, rukazamuka mu rugabano rw'i Yeriko rwerekeye ikasikazi, rukanyura mu gihugu cy'imisozi miremire iburengerazuba rukagarukira mu butayu bw'i Betaveni.

Yosuwa 18:13

Rugakomeza i Luzi (ari yo Beteli) mu rugabano rwaho rwerekeye ikusi, rukamanukira Atarotadara iruhande rw'umusozi ikusi y'i Betihoroni yo hepfo.

Yosuwa 18:14

Nuko rugeze ku ruhande rw'iburengerazuba rugakebereza aho rujya ikusi, uhereye ku musozi uteganye n'i Betihoroni ikusi, rukagarukira i Kiriyatibāli (ari yo Kiriyatiyeyarimu) umudugudu w'Abayuda. Urwo ni rwo rugabano rw'iburengerazuba.

Yosuwa 18:15

Urugabano rw'ikusi rugahera ku iherezo ry'i Kiriyatiyeyarimu rukagera iburengerazuba, rukagarukira ku isōko y'amazi ya Nefutowa.

Yosuwa 18:16

Maze rukamanukana mu iherezo ry'umusozi uteganye n'igikombe cya mwene Hinomu, aho gisāngānira mu gikombe cy'Abarafa ikasikazi, rukamanukana muri icyo gikombe cya Hinomu ruteganye n'Abayebusi ikusi, rukagera kuri Enirogeli.

Yosuwa 18:17

Bakaruzana batyo ikasikazi rukagarukira Enishemeshi, rukajya i Geliloti hakurya y'inzira izamuka kuri Adumimu, maze rukamanuka ku gitare cya Bohani mwene Rubeni,

Yosuwa 18:18

rukanyura iruhande ruteganye na Araba ikasikazi rukamanukana muri Araba,

Yosuwa 18:19

rukanyuraho rukagera mu ruhande rw'i Betihogula ikasikazi, kandi iherezo ryarwo riba ikigobe cy'Inyanja y'Umunyu ikasikazi, ikusi ya Yorodani. Urwo ni rwo rugabano rw'ikusi.

Yosuwa 18:20

Kandi Yorodani yabaye urugabano rwaho iburasirazuba. Iyo ni yo gakondo y'Ababenyamini nk'uko ingabano zayo zazengurutse, nk'uko amazu yabo ari.

Yosuwa 18:21

Kandi imidugudu y'umuryango w'Ababenyamini nk'uko amazu yabo ari ngiyi: Yeriko na Betihogula na Emekikesisi,

Yosuwa 18:22

na Betaraba na Semarayimu na Beteli,

Yosuwa 18:23

na Avimu na Para na Ofura,

Yosuwa 18:24

na Kefaramoni na Ofuni na Geba. Imidugudu ni cumi n'ibiri hamwe n'ibirorero byayo.

Yosuwa 18:25

Gibeyoni na Rama na Bēroti,

Yosuwa 18:26

na Misipa na Kefira na Mosa,

Yosuwa 18:27

na Rekemu na Irupēli na Tarala,

Yosuwa 18:28

na Sela na Elefu na Yebusi (ari yo i Yerusalemu), na Gibeya na Kiriyati. Imidugudu ni cumi n'ine n'ibirorero byayo. Iyo ni yo gakondo y'Ababenyamini nk'uko amazu yabo ari.