Yosuwa 23

16 verses

Yosuwa 23:1

Hashize iminsi myinshi, Uwiteka amaze kuruhura Abisirayeli mu ntambara z'ababisha babo bose bari babakikije, kandi Yosuwa yari ashaje ageze mu za bukuru,

Yosuwa 23:2

ahamagaza Abisirayeli bose n'abatware babo n'abakuru babo, n'abacamanza babo n'abatware b'ingabo arababwira ati “Ubu dore ndashaje ngeze mu za bukuru.

Yosuwa 23:3

Namwe mwabonye ibyo Uwiteka yagiriye ayo mahanga yose ku bwanyu, kuko Uwiteka Imana yanyu ari we wabarwaniye.

Yosuwa 23:4

None dore ayo mahanga asigaye muri iki gihugu hamwe n'amahanga yose narimbuye, nayabahesheje ubufindo ngo abe gakondo y'imiryango yanyu, uhereye kuri Yorodani ukageza ku Nyanja Nini y'iburengerazuba.

Yosuwa 23:5

Kandi Uwiteka Imana yanyu izabakinagiza imbere yanyu, izabirukana buheriheri muhereko muhindūre igihugu cyabo nk'uko Uwiteka Imana yanyu yababwiye.

Yosuwa 23:6

Nuko mube intwari cyane, mubone kwitondera no gusohoza ibyanditswe mu gitabo cy'amategeko ya Mose byose, kugira ngo mutazayateshuka muciye iburyo cyangwa ibumoso.

Yosuwa 23:7

Ntimukifatanye n'aya mahanga asigaye muri mwe, ntimukavuge amazina y'imana zabo, ntimukarahire Imana zabo, ntimukazikorere, ntimukazipfukamire,

Yosuwa 23:8

ahubwo muzajye mwomatana n'Uwiteka Imana yanyu nk'uko mwakoze kugeza ubu.

Yosuwa 23:9

Muzi yuko Uwiteka yirukanye imbere yanyu amahanga manini akomeye, ariko mwebwe kugeza ubu nta wabahagaze imbere ngo abaneshe,

Yosuwa 23:10

ahubwo umwe muri mwe azirukana abantu igihumbi kuko Uwiteka Imana yanyu izabarwanira nk'uko yababwiye.

Yosuwa 23:11

Nuko mugire umwete cyane wo gukunda Uwiteka Imana yanyu.

Yosuwa 23:12

Ariko nimusubira inyuma ho gato, mukifatanya n'aya mahanga asigaye muri mwe, mugashyingirana mukifatanya na bo, na bo bakifatanya namwe,

Yosuwa 23:13

mumenye mudashidikanya yuko Uwiteka Imana yanyu itazongera kwirukana ayo mahanga buheriheri, ahubwo bazababera umutego n'ikigoyi, bazabamerera nk'inkoni zitimbura mu mbavu n'amahwa ahanda mu maso, kugeza ubwo muzarimburwa mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye.

Yosuwa 23:14

“Dore ubu ngiye kugenda nk'uko abandi bose bagenda, kandi muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze.

Yosuwa 23:15

Nk'uko ibyiza byose Uwiteka Imana yanyu yababwiye byasohoye, ni ko Uwiteka azabasohozaho ibyago byose, kugeza aho azabarimburira mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye.

Yosuwa 23:16

Nimurenga isezerano ry'Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, mukajya gukoresha izindi mana mukazipfukamira, uburakari bw'Uwiteka buzabakongera murimburwe vuba, mushire muri iki gihugu cyiza yabahaye.”