Yosuwa 4

24 verses

Yosuwa 4:1

Ubwoko bwose bumaze kwambuka Yorodani, Uwiteka abwira Yosuwa ati

Yosuwa 4:2

“Robanura muri aba bantu abagabo cumi na babiri, mu miryango yose havemo umwe umwe,

Yosuwa 4:3

ubategeke uti ‘Nimutore amabuye cumi n'abiri muri Yorodani hagati aho abatambyi bari bashinze ibirenge, muyambukane muyashyire aho mugandika iri joro.’ ”

Yosuwa 4:4

Yosuwa aherako ahamagaza abagabo cumi na babiri yarobanuye mu miryango y'Abisirayeli yose umwe umwe,

Yosuwa 4:5

arababwira ati “Nimunyure imbere y'isanduku y'Uwiteka Imana yanyu muri Yorodani hagati, umuntu wese aterura ibuye arishyire ku rutugu nk'uko umubare w'imiryango y'Abisirayeli ungana,

Yosuwa 4:6

kugira ngo bibe ikimenyetso muri mwe kera ubwo abana banyu bazabaza ba se bati ‘Aya mabuye ku bwanyu ni icyitegererezo ki?’

Yosuwa 4:7

Muzabasubize muti ‘Amazi ya Yorodani yatandukaniye imbere y'isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, igihe yambukaga Yorodani amazi yayo agatandukana, kandi ayo mabuye azaba icyitegererezo cyibutsa Abisirayeli iteka ryose ibyabayeho.’ ”

Yosuwa 4:8

Nuko Abisirayeli bakora nk'uko Yosuwa yabategetse, batora amabuye cumi n'abiri muri Yorodani hagati nk'uko Uwiteka yategetse Yosuwa, bakurikije umubare w'imiryango y'Abisirayeli uko ungana, barayambukana bayageza aho bagiye kugandika bayaturaho.

Yosuwa 4:9

Yosuwa na we ashinga amabuye cumi n'abiri muri Yorodani hagati, aho abatambyi bahetse isanduku y'isezerano bari bashinze ibirenge, ni ho akiri na bugingo n'ubu.

Yosuwa 4:10

Nuko abatambyi bahetse isanduku bahagarara muri Yorodani hagati, kugeza igihe ibyo Uwiteka yategetse Yosuwa kubwira abantu byarangiriye nk'uko Mose yari yategetse Yosuwa byose. Nuko abantu barihuta barambuka.

Yosuwa 4:11

Ariko abantu bose bamaze guhita, isanduku y'Uwiteka ihetswe n'abatambyi irambutswa, abantu babireba.

Yosuwa 4:12

Abarubeni n'Abagadi n'igice cy'umuryango wa Manase, babanziriza Abisirayeli kwambuka bafite intwaro nk'uko Mose yari yarabategetse.

Yosuwa 4:13

Ingabo nk'inzovu enye zifite intwaro zinyura imbere y'Uwiteka mu kibaya cy'i Yeriko, ziteguye kurwana.

Yosuwa 4:14

Uwo munsi Uwiteka akuza Yosuwa mu maso y'Abisirayeli bose, baramwubaha nk'uko bubahaga Mose iminsi yose yamaze akiriho.

Yosuwa 4:15

Uwiteka abwira Yosuwa ati

Yosuwa 4:16

“Tegeka abatambyi bahetse isanduku y'isezerano bave muri Yorodani.”

Yosuwa 4:17

Yosuwa ategeka abatambyi ati “Nimuzamuke muve muri Yorodani.”

Yosuwa 4:18

Abatambyi bahetse isanduku y'isezerano ry'Uwiteka bavuye muri Yorodani bashinze ibirenge imusozi, amazi ya Yorodani aherako arasubirana, asandara hose arenga inkombe nk'uko yari asanzwe.

Yosuwa 4:19

Abantu bazamuka bava muri Yorodani ku munsi wa cumi w'ukwezi kwa mbere, bagandika i Gilugali mu rugabano rw'i Yeriko mu ruhande rw'iburasirazuba.

Yosuwa 4:20

Ya mabuye cumi n'abiri bakuye muri Yorodani Yosuwa ayashinga i Gilugali.

Yosuwa 4:21

Maze abwira Abisirayeli ati “Abana banyu ubwo bazabaza ba se mu gihe kizaza bati ‘Aya mabuye ni ay'iki?’

Yosuwa 4:22

Muzabigishe mubasobanurira muti ‘Abisirayeli bambutse Yorodani ikamye’,

Yosuwa 4:23

kuko Uwiteka Imana yanyu yakamije amazi ya Yorodani imbere yanyu kugeza aho mwambukiye, nk'uko Uwiteka Imana yanyu yagize Inyanja Itukura ubwo yayikamirije imbere yacu kugeza aho twambukiye,

Yosuwa 4:24

kugira ngo amahanga yose yo mu isi amenye ko Uwiteka agira amaboko akomeye, bajye batinya Uwiteka Imana yanyu iteka ryose.”