Amaganya 1

22 verses

Amaganya 1:1

Umurwa w'i Yerusalemu ko usigayemo ubusa, Kandi wari wuzuye abantu! Uwari ukomeye mu mahanga, Ko yahindutse nk'umupfakazi! Uwari umwamikazi mu ntara yarayobotse, Aratura ikoro.

Amaganya 1:2

Nijoro arira cyane, Amarira amutemba mu maso, Mu bakunzi be bose ntafite umuhumuriza. Incuti ze zose zaramuriganije, Zahindutse abanzi be.

Amaganya 1:3

Abayuda bajyanywe ari imbohe, Babitewe n'akarengane n'uburetwa bwinshi bikabije. Batuye mu banyamahanga, Nta buruhukiro bahabonye, Ababarenganya bose babafashe bageze mu gakubiro.

Amaganya 1:4

Inzira z'i Siyoni ziraboroga, Kuko ari nta wukīza mu materaniro yera. Amarembo yaho yose ni amatongo, Abatambyi baho barasuhuza umutima. Abari baho bafite umubabaro, Na ho ubwaho hafite ishavu.

Amaganya 1:5

Abaharwanyaga barahanesheje, Ababisha baho bagize ishya. Kuko Uwiteka yahababaje ahahoye ibicumuro byaho byinshi, Abana baho bato bajyanywe ho abanyagano imbere y'ababisha.

Amaganya 1:6

Ubwiza bwose bw'umukobwa w'i Siyoni bwamuvuyeho, Ibikomangoma bye byahindutse nk'impara zihebye urwuri, Byagiye bidafite intege imbere y'ababyirukanaga.

Amaganya 1:7

I Yerusalemu mu gihe cy'umubabaro n'amaganya byaho, Hibutse ibintu byaho byose binezeza, Ibyo hahoranye kera. Igihe ubwoko bwaho buguye mu maboko y'umubisha, Ntihagire kivuna, Ababisha bahabonye baseka ko habaye amatongo.

Amaganya 1:8

I Yerusalemu hacumuye bishishana, Ni cyo gituma habaye ikintu cyanduye. Abahubahaga bose barahasuzuguye, Kuko babonye ubwambure bwaho. Ni ukuri hasuhuza umutima, Kandi hasubira inyuma.

Amaganya 1:9

Umwanda waho wageze ku myambaro yaho, Ntihibuka iherezo ryaho. Ni cyo cyatumye hacishwa bugufi bitangaje, Ntihagira uhahumuriza. “Ayii Uwiteka, itegereze umubabaro wanjye, Kuko umwanzi anyitereye hejuru!”

Amaganya 1:10

Umubisha yasingirije ukuboko kwe ibintu byaho byose binezeza, Kuko habonye yuko abanyamahanga binjiye mu buturo bwaho bwera, Abo wari wahakaniye ko badakwiriye kwinjira mu iteraniro ryawe.

Amaganya 1:11

Abantu baho bose baraganya, Barahahiriza ibyokurya. Ibintu byabo binezeza babitanze ku byokurya ngo bahembure amagara yabo. “Ayii Uwiteka, reba kandi witegereze, Nahindutse umugayo.

Amaganya 1:12

“Mwebwe abihitira mwese mwe, mbese ntibibababaje? Nimwitegereze murebe ko hari umubabaro uhwanye n'uwanjye wangezeho; Uwo Uwiteka yampanishije ku munsi w'uburakari bwe bukaze.

Amaganya 1:13

“Yohereje umuriro mu magufwa yanjye, Uvuye hejuru uyageramo yose. Yategeye ibirenge byanjye umutego, Yansubije inyuma. Yangize umwihebe ngacika intege umunsi wose.

Amaganya 1:14

“Ukuboko kwe kwamboheyeho umutwaro w'ibicumuro byanjye. Byarasobekeranye bingera mu ijosi, Yacogoje imbaraga zanjye. Umwami yantanze mu maboko y'abo ntashoboye guhangana na bo.

Amaganya 1:15

“Umwami yagushije intwari zanjye zose zari zantuyeho, Yankoranirijeho iteraniro ryo guhondagura abasore banjye. Umwami yaribatiye umwari wa Yuda mu muvure, Nk'uko bawengeragamo vino.

Amaganya 1:16

“Ibyo ni byo bindiza, Ijisho ryanjye, ijisho ryanjye riratembamo amarira nk'amazi, Kuko umuhumuriza wari ukwiriye kundema umutima ambaye kure. Abana banjye babaye impabe, Kuko umwanzi yatsinze.”

Amaganya 1:17

I Siyoni harara amaboko ntihaboneka uhahumuriza, Uwiteka yategetse ibya Yakobo, Kugira ngo abamukikijeho bamubere ababisha, I Yerusalemu habamereye nk'ikintu cyanduye.

Amaganya 1:18

“Uwiteka arakiranuka kuko nagomeye amategeko ye, Nimwumve ndabinginze, mwa moko yose mwe, Kandi mwitegereze umubabaro wanjye, Abari banjye n'abahungu banjye bagiye ho abanyagano.

Amaganya 1:19

“Natabaje abakunzi banjye ariko baranshutse, Abatambyi banjye n'abakuru banjye baguye ku murwa, Ubwo bashakaga ibyokurya bihembura amagara yabo.

Amaganya 1:20

“Ayii Uwiteka, itegereze kuko ndi mu makuba, Umutima wanjye urahagaze! Umutima wanjye uradihagura kuko nagomye bishayishije, Inkota iricira hanze kandi no mu rugo hari urupfu.

Amaganya 1:21

“Bumvise ko nganya ntihagira umpumuriza, Abanzi banjye bose bumvise ibyago byanjye, Bishimira ko ari wowe wabingize. Uzasohoze umunsi wavuze na bo bamere nkanjye.

Amaganya 1:22

“Ibibi byabo byose bize imbere yawe, Ubagirire nk'uko wangiriye, Umpora ibicumuro byanjye byose. Kuko amaganya yanjye ari menshi, Kandi umutima wanjye ukaba urabiranye.”