Abalewi 1

17 verses

Abalewi 1:1

Uwiteka ahamagara Mose, amubwira avugira mu ihema ry'ibonaniro ati

Abalewi 1:2

“Bwira Abisirayeli uti: Nihagira umuntu muri mwe utambira Uwiteka igitambo, mujye mukura icyo mutamba mu matungo, mu mashyo cyangwa mu mikumbi.

Abalewi 1:3

“Natamba igitambo cyo koswa kitagabanije cyo mu bushyo, atambe ikimasa kidafite inenge, agitambire ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, kugira ngo yemerwe ari imbere y'Uwiteka.

Abalewi 1:4

Kandi arambike ikiganza mu ruhanga rw'icyo gitambo cyo koswa, ni ho kizemererwa kumubera impongano.

Abalewi 1:5

Abīkīre icyo kimasa imbere y'Uwiteka, bene Aroni abatambyi bamurike amaraso yacyo, bayamishe impande zose z'igicaniro cyo ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.

Abalewi 1:6

Abage icyo gitambo cyo koswa, agicoce.

Abalewi 1:7

Bene Aroni umutambyi bashyire umuriro kuri icyo gicaniro bawugerekeho inkwi,

Abalewi 1:8

bene Aroni abatambyi bashyire igihanga n'urugimbu n'ibice bindi ku nkwi ziri ku muriro wo ku gicaniro, igice cyose mu bwoserezo bwacyo,

Abalewi 1:9

ariko amara n'ibinyita abyoze, maze umutambyi abyosereze byose ku gicaniro, bibe igitambo cyoswa kitagabanije, igitambo gikongorwa n'umuriro cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza.

Abalewi 1:10

“Kandi natamba igitambo cyo koswa cyo mu mukumbi, intama cyangwa ihene, atambe isekurume idafite inenge.

Abalewi 1:11

Ayibīkīrire mu ruhande rw'ikasikazi rw'igicaniro imbere y'Uwiteka, bene Aroni abatambyi bamishe amaraso yayo impande zose z'igicaniro.

Abalewi 1:12

Ayicocemo ibice, birimo igihanga n'urugimbu, umutambyi abishyire ku nkwi ziri ku muriro wo ku gicaniro, igice cyose mu bwoserezo bwacyo.

Abalewi 1:13

Ariko amara n'ibinyita abyoze, maze umutambyi abitambe, byose abyosereze ku gicaniro. Icyo ni igitambo cyoswa kitagabanije gikongorwa n'umuriro, cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza.

Abalewi 1:14

“Kandi natambira Uwiteka igitambo cyo koswa kitagabanije cy'inyoni, atambe intungura cyangwa ibyana by'inuma.

Abalewi 1:15

Umutambyi akizane ku gicaniro, anosheshe agahanga urwara akosereze ku gicaniro, amaraso yacyo agikandwemo avire ku rubavu rw'igicaniro,

Abalewi 1:16

agikureho agatorero n'amoya yacyo, abijugunye iruhande rw'iburasirazuba rw'igicaniro, aho ivu riyorerwa.

Abalewi 1:17

Agitanyurane n'amababa, ariko ye kuyarekanya, umutambyi acyosereze ku gicaniro ku nkwi ziri ku muriro. Icyo ni igitambo cyoswa kitagabanije, igitambo gikongorwa n'umuriro cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza.