Abalewi 12

8 verses

Abalewi 12:1

Uwiteka abwira Mose ati

Abalewi 12:2

“Bwira Abisirayeli uti: Umugore nasama inda akabyara umuhungu, azamare iminsi irindwi ahumanye, nk'uko ajya ahumana mu minsi y'umuhango w'abakobwa, abe ari ko ahumana.

Abalewi 12:3

Ku munsi wa munani uwo mwana akebwe.

Abalewi 12:4

Nyina amare iminsi mirongo itatu n'itatu ahumanuke igisanza cye, ntagakore ku kintu cyera, ntakajye mu buturo bwera iminsi yo guhumanuka kwe itararangira.

Abalewi 12:5

“Ariko nabyara umukobwa, azamare iminsi cumi n'ine ahumanye, nk'uko ajya ahumana mu minsi y'umuhango w'abakobwa, kandi azamare iminsi mirongo itandatu n'itandatu, ahumanuke igisanza cye.

Abalewi 12:6

“Iminsi yo guhumanuka kwe irangiye, naho ahumanukira umuhungu cyangwa umukobwa, azazane umwana w'intama utaramara umwaka ho igitambo cyo koswa, n'icyana cy'inuma cyangwa intungura imwe ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha abishyire umutambyi ku muryango w'ihema ry'ibonaniro

Abalewi 12:7

na we abitambire imbere y'Uwiteka amuhongerere, uwo mugore ni bwo azahumanuka isōko y'igisanza cye. Iri ni ryo tegeko ry'umugore ubyara, naho yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa.

Abalewi 12:8

“Kandi niba ari umukene ntabashe kubona umwana w'intama, azazane intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, kimwe cy'igitambo cyo koswa, ikindi cyo gutambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere abe ahumanutse.”