Abalewi 25

55 verses

Abalewi 25:1

Uwiteka abwirira Mose ku musozi wa Sinayi ati

Abalewi 25:2

“Bwira Abisirayeli uti: Nimumara kugera mu gihugu nzabaha, icyo gihugu kizajye kiziriririza Uwiteka isabato.

Abalewi 25:3

Uzajye ubiba mu murima wawe mu myaka itandatu, kandi mu myaka itandatu uzajye wanganya amahage y'imizabibu yawe, kandi abe ari mo usarura imyaka yabyo.

Abalewi 25:4

Ariko umwaka wa karindwi uzajye uba isabato yo kuraza igihugu ihinga yo kuziriririzwa Uwiteka, ntukawubibemo ku murima wawe, ntukawanganyemo amahage y'imizabibu yawe.

Abalewi 25:5

Cyimeza ntuzayisarure, inzabibu zo ku muzabibu wawe utogoshwe na zo ntuzazisarure, uwo mwaka ujye uba uwo kuraza igihugu ihinga.

Abalewi 25:6

Cyimeza y'igihugu yo muri uwo mwaka w'isabato, ijye ibabera ibyokurya wowe n'umugaragu wawe n'umuja wawe, n'umukozi wawe ukorera ibihembo n'umunyamahanga ugusuhukiyeho,

Abalewi 25:7

n'amatungo yawe n'inyamaswa zo mu gihugu cyawe. Ibyo byose cyimeza yacyo ijye ibibera ibyokurya.

Abalewi 25:8

“Kandi ujye ubara amasabato y'imyaka arindwi, imyaka irindwi karindwi, iminsi uzamara izabe amasabato arindwi y'imyaka, ari yo myaka mirongo ine n'icyenda.

Abalewi 25:9

Maze ku munsi wa cumi w'ukwezi kwa karindwi uzajye uzerereza ihembe barivuze ijwi rirenga, ku munsi w'impongano abe ari ho uzerereza ihembe mu gihugu cyanyu cyose.

Abalewi 25:10

Mujye mweza umwaka wa mirongo itanu mu gihugu cyose, murangire abo muri cyo bose umudendezo. Uwo mwaka ujye ubabera uwa yubile, muri wo mujye musubiza umuntu wese muri gakondo ye, kandi umuntu wese asubire mu muryango we.

Abalewi 25:11

Uwo mwaka wa mirongo itanu uzababere uwa yubile ntimukawubibemo, ntimukawusaruremo cyimeza cyangwa imbuto z'imizabibu itogoshwe.

Abalewi 25:12

Kuko ari umwaka wa yubile ujye ubabera uwera, mujye murya cyimeza yo muri wo muyisoromye.

Abalewi 25:13

“Muri uwo mwaka wa yubile, mujye musubiza umuntu wese muri gakondo ye.

Abalewi 25:14

Kandi nugira icyo ugurisha mugenzi wawe cyangwa nugira icyo ugura kuri we, ntimukariganyane.

Abalewi 25:15

Uko imyaka ingana ikurikiye uwa yubile, abe ari ko ugura kuri mugenzi wawe, na we akugurishe nk'uko imyaka y'amasaruro ingana.

Abalewi 25:16

Uko ubwinshi bw'iyo myaka bungana, abe ari ko wungura igiciro, kandi uko ubuke bw'imyaka bungana, abe ari ko ugitubya, kuko umubare w'amasaruro ari wo akugurisha.

Abalewi 25:17

Ntimukariganyane, ahubwo mutinye Imana yanyu, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu.

Abalewi 25:18

“Ni cyo gituma mukwiriye kumvira amategeko yanjye, no kwitondera amateka yanjye mukayumvira, nuko muzaba mu gihugu amahoro.

Abalewi 25:19

Kandi ubutaka bwacyo buzeramo imyaka muyihage, mube muri cyo amahoro.

Abalewi 25:20

“Ariko nimuvuga muti ‘Tuzajya dutungwa n'iki mu mwaka wa karindwi, ko tutazabiba ntidusarure?’

Abalewi 25:21

Nuko mu mwaka wa gatandatu nzajya mboherereza umugisha ntanga, ubutaka bubereremo uburumbuke bubatunge imyaka itatu.

Abalewi 25:22

Kandi ku mwaka wa munani muzajye mubiba murye ibigugu, mutarageza ku wa cyenda ngo musarure muzajya murya ibigugu.

Abalewi 25:23

“Ubutaka ntibukagurwe ngo bukunguranywe, kuko ari jye nyirabwo namwe mukaba abasuhuke bansuhukiyeho.

Abalewi 25:24

“Mu gihugu cya gakondo yanyu cyose, muzajye mwemera ko ubutaka bucungurwa n'uwari nyirabwo.

Abalewi 25:25

“Mwene wanyu nakena akagura kuri gakondo ye, umucunguzi urushijeho kuba bugufi bwe aze acungure icyo mwene wabo yaguze.

Abalewi 25:26

Umuntu nabura umucunguzi, akaba ahindutse umutunzi, akabona icyo kwicungurira,

Abalewi 25:27

abare imyaka gakondo iyo yaguriwemo, asubize uwayiguze igisigaye ku giciro cyayo, abone uko asubira muri gakondo ye.

Abalewi 25:28

Ariko natabasha kuyicungurira, iyo yaguze izagumanwe n'uwayiguze ageze ku mwaka wa yubile, maze izakomōrwe n'uwo mwaka wa yubile, abone uko asubira muri gakondo ye.

Abalewi 25:29

“Umuntu nagura inzu ye iri mu mudugudu ugoswe n'inkike z'amabuye, yemererwa kuyicungura umwaka utagabanije utarashira, uwo mwaka utagabanije utarashira, yashaka yayicungura.

Abalewi 25:30

Ariko nidacungurwa umwaka utagabanije utarashira, iyo nzu iri mu mudugudu ugoswe n'inkike izabe ikunguranijwe n'uwayiguze ibe iye mu bihe byabo byose, ntizakomōrwe n'umwaka wa yubile.

Abalewi 25:31

Ariko amazu yo mu mihana itagoswe n'inkike, azahwanye n'imirima y'imusozi yacungurwa, kandi azakomorwe n'umwaka wa yubile.

Abalewi 25:32

Ariko imidugudu y'Abalewi si ko imeze: amazu yo mu midugudu ya gakondo y'Abalewi bemererwa kuyacungura igihe cyose.

Abalewi 25:33

Umwe mu Balewi nadacungura inzu , iyo nzu yaguzwe yo mu mudugudu wa gakondo ye izakomōrwe n'umwaka wa yubile, kuko amazu yo mu midugudu y'Abalewi ari gakondo yabo mu Bisirayeli.

Abalewi 25:34

Ariko imirima igose imidugudu y'Abalewi ntizagurwa, kuko ari gakondo yabo y'iteka ryose.

Abalewi 25:35

“Mwene wanyu nakena akananirizwa gukora n'intege nke imbere yawe, ujye umufasha, mubane nk'umunyamahanga n'umusuhuke ugusuhukiyeho.

Abalewi 25:36

Ntukamwake inyungu cyangwa ibirenze, ahubwo utinye Imana yawe, kugira ngo mwene wanyu abone uko abana nawe.

Abalewi 25:37

Ntukamuguririze ifeza zawe kumwaka inyungu, cyangwa ibyokurya byawe ngo uzamwake ibirenze.

Abalewi 25:38

Ndi Uwiteka Imana yanyu, yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kubaha igihugu cy'i Kanāni, nkababera Imana.

Abalewi 25:39

“Kandi mwene wanyu nakenera imbere yawe akigura nawe, ntukamukoreshe nk'imbata,

Abalewi 25:40

ahubwo abane nawe nk'umukozi wawe ukorera ibihembo cyangwa nk'umusuhuke, agukorere ageze ku mwaka wa yubile.

Abalewi 25:41

Uwo mwaka uzamukomorane n'abana be, asubire mu muryango we no muri gakondo ya ba sekuruza.

Abalewi 25:42

Kuko abo ari imbata zanjye nakuye mu gihugu cya Egiputa, ntibakagurwe ngo babe imbata.

Abalewi 25:43

Kandi ntukamutwaze igitugu, ahubwo utinye Imana yawe.

Abalewi 25:44

Ariko imbata zawe z'abagabo n'abagore uzagira, zijye ziva mu mahanga akugose, abe ari yo mujya muziguramo.

Abalewi 25:45

Kandi abasuhuke babasuhukiyemo n'urubyaro rwabo ruri muri mwe, babyariye mu gihugu cyanyu, na bo mwabaguramo imbata zikaba gakondo yanyu.

Abalewi 25:46

Muzazirage n'abana banyu babazungura zibe gakondo yabo, muzakomeze kuzigira imbata iteka. Ariko bene wanyu Abisirayeli ntimukabatwaze igitugu.

Abalewi 25:47

“Kandi umunyamahanga cyangwa umusuhuke ugusuhukiyeho nahinduka umukire, mwene wanyu agakenera imbere ye, akigura n'uwo munyamahanga cyangwa umusuhuke ugusukiyeho, cyangwa n'uwo mu muryango we.

Abalewi 25:48

Amaze kugurwa yacungurwa, umwe muri bene se yamucungura,

Abalewi 25:49

cyangwa se wabo cyangwa mwene se wabo, cyangwa mwene wabo wa bugufi wese yamucungura, cyangwa na we ubwe yahinduka umukire yakwicungura.

Abalewi 25:50

Azabarire imyaka uwamuguze ahereye ku mwaka yiguriye na we ageze ku mwaka wa yubile, igiciro kimucunguza kizahwane n'umubare w'iyo myaka, igiciro cyayo gicirwe nk'uko ibihembo by'umukozi biri.

Abalewi 25:51

Niba imyaka isigaye ari myinshi, uko ingana abe ari ko asubiza igiciro kimucunguza kivuye mu biguzi yaguzwe.

Abalewi 25:52

Niba imyaka yo kugeza ku wa yubile hasigaye mike ayibarire uwamuguze, uko iyo myaka ingana abe ari ko amusubiza igiciro kimucunguza.

Abalewi 25:53

Abane na we ameze nk'umukozi ukorera ibihembo by'umwaka, ntakamutwarize igitugu imbere yawe.

Abalewi 25:54

Kandi nadacungurwa na kimwe muri ibyo, umwaka wa yubile uzamukomorane n'abana be.

Abalewi 25:55

Kuko Abisirayeli ari imbata zanjye ubwanjye, ni imbata zanjye nakuye mu gihugu cya Egiputa. Ndi Uwiteka Imana yanyu.