Abalewi 27

34 verses

Abalewi 27:1

Uwiteka abwira Mose ati

Abalewi 27:2

“Bwira Abisirayeli uti: Umuntu nahigura umuhigo, niba ari uwo guhonga abantu, bazaba ab'Uwiteka, bacunguzwe igiciro uzacira.

Abalewi 27:3

Umugabo uhereye ku myaka makumyabiri avutse, akageza ku myaka mirongo itandatu, ujye umucira shekeli z'ifeza mirongo itanu, zigezwe ku y'Ahera.

Abalewi 27:4

“Umukobwa cyangwa umugore ujye umucira shekeli mirongo itatu.

Abalewi 27:5

“Umuhungu uhereye ku myaka itanu akageza ku myaka makumyabiri ujye umucira shekeli makumyabiri, umukobwa ujye umucira icumi.

Abalewi 27:6

“Umuhungu uhereye ku kwezi kumwe akageza ku myaka itanu ujye umucira shekeli z'ifeza eshanu, umukobwa ujye umucira shekeli z'ifeza eshatu.

Abalewi 27:7

“Umugabo usagije imyaka mirongo itandatu ujye umucira shekeli cumi n'eshanu, umugore ujye umucira shekeli cumi.

Abalewi 27:8

“Ariko niba uwahize ari umukene ntabashe kubona izo waciriye ajye ashyirwa umutambyi, uwo mutambyi amucirire igiciro, acire igiciro gihwanye n'ibyo uwahize ashobora gutanga.

Abalewi 27:9

“Niba ari itungo yahize ryo mu moko batambira Uwiteka, iryo muri ayo moko ryose umuntu ahaye Uwiteka rizaba iryera.

Abalewi 27:10

Ntakarihindure, ntakarigurane iryiza mu cyimbo cy'iribi cyangwa iribi mu cyimbo cy'iryiza, yagurana itungo irindi, iryo yahize n'ingurane yaryo yombi azaba ayera.

Abalewi 27:11

Kandi niba yahize itungo rizira cyangwa inyamaswa izira, icyo badatambira Uwiteka agishyire umutambyi,

Abalewi 27:12

uwo mutambyi agicire igiciro gihwanye n'ubwiza cyangwa n'ububi bwacyo, igiciro umutambyi agiciriye abe ari cyo kiba igiciro cyacyo.

Abalewi 27:13

Ariko uwagihize nashaka kucyicungurira, agereke ku giciro uciriye kucyicungurira, agereke ku giciro uciriye igice cyacyo cya gatanu.

Abalewi 27:14

“Kandi umuntu niyereza Uwiteka inzu ye, umutambyi ayicire igiciro gihwanye n'ubwiza cyangwa n'ububi bwayo, igiciro umutambyi ayiciriye abe ari cyo gihama.

Abalewi 27:15

Kandi uwayejeje nashaka kuyicungurira, agereke ku giciro waciriye igice cyacyo cya gatanu, ibone kuba iye.

Abalewi 27:16

“Kandi umuntu niyereza Uwiteka igice cy'umurima wo muri gakondo ye, igiciro uzacira kizatangwe n'ubwinshi bw'imbuto zibibwamo, urugero rwa homeru rw'imbuto za sayiri rucirwe shekeli z'ifeza mirongo itanu.

Abalewi 27:17

Niyereza Uwiteka umurima we ahereye ku mwaka wa yubile, icyo giciro uciriye gihame.

Abalewi 27:18

Ariko namwereza umurima we hanyuma y'uwo mwaka wa yubile, umutambyi ahabwe ibiguzi n'umubare w'imyaka isigaye hagataha undi mwaka wa yubile, nuko ucire igiciro kigabanutse.

Abalewi 27:19

Kandi uwereje Uwiteka umurima nashaka kuwicungurira, agereke ku giciro waciriye igice cyacyo cya gatanu, ubone kuba uwe bwite.

Abalewi 27:20

Ariko nadashaka kwicungurira uwo murima, cyangwa naba awugurishije undi, ntiwacungurwa ukundi,

Abalewi 27:21

ahubwo uwo murima nukomōrwa n'umwaka wa yubile, uzaba uwera w'Uwiteka nk'uwahonzwe, uzabe gakondo y'umutambyi.

Abalewi 27:22

“Kandi umuntu niyereza Uwiteka umurima yaguze atari uwo muri gakondo ye,

Abalewi 27:23

umutambyi amucirire igiciro gitangwa n'umubare w'imyaka isigaye hagataha uwa yubile, atange kuri uwo munsi igiciro waciriye nk'icyerejwe Uwiteka.

Abalewi 27:24

Kandi mu mwaka wa yubile, uzasubiranwe n'uwo yawuguzeho, nyiri gakondo y'uwo murima.

Abalewi 27:25

“Kandi igiciro cyose uzajya ucira kijye kiba shekeli zigezwe ku y'Ahera: gera makumyabiri zibe shekeli imwe.

Abalewi 27:26

“Keretse uburiza bw'amatungo busanzwe ari ubw'Uwiteka kuko ari uburiza, ntihakagire umuntu ubweza naho bwaba ubw'inka cyangwa ubw'intama, ni ubw'Uwiteka.

Abalewi 27:27

Nibuba ubw'itungo rizira, abucunguze igiciro uzacira, akigeretseho igice cyacyo cya gatanu. Niridacungurwa, rigurwe igiciro uciriye.

Abalewi 27:28

“Ariko ituro umuntu atura Uwiteka burundu mu byo afite byose, naho ari umuntu cyangwa itungo cyangwa umurima wo muri gakondo ye, ntihakagire ituro bene iryo rigurwa cyangwa ricungurwa, ituro ry'impezi nk'iryo ni iryera cyane ry'Uwiteka.

Abalewi 27:29

Ntihakagire umuntu utuwe burundu ucungurwa, ahubwo akwiriye gupfa.

Abalewi 27:30

“Mu bimeze mu butaka byose, naho yaba imyaka cyangwa imbuto z'ibiti, kimwe mu icumi ni icy'Uwiteka. Ni icyera cy'Uwiteka.

Abalewi 27:31

Umuntu nashaka kwicungurira icyo muri kimwe mu icumi akwiriye gutanga, akigerekeho igice cyacyo cya gatanu.

Abalewi 27:32

Kimwe mu icumi cyo mu mashyo yose cyangwa imikumbi yose, muzinyura munsi y'inkoni bazibarisha zose, imwe mu icumi ijye iba iyera y'Uwiteka.

Abalewi 27:33

Umuntu ntakayitegereze ko ari nziza cyangwa ko ari mbi ntakayigurane indi, nayigurana, iyo n'ingurane yayo zombi zizabe izera kandi ntigacungurwe.”

Abalewi 27:34

Ayo ni yo mategeko Uwiteka yategekeye Mose ku musozi wa Sinayi, ngo ayabwire Abisirayeli.