Luka 4

44 verses

Luka 4:1

Yesu yuzuzwa Umwuka Wera, ava kuri Yorodani ajyanwa n'Umwuka mu butayu,

Luka 4:2

amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa n'Umwanzi. Muri iyo minsi ntiyagira icyo arya, nuko ishize arasonza.

Luka 4:3

Umwanzi aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, bwira iri buye rihinduke umutsima.”

Luka 4:4

Yesu aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n'umutsima gusa.’ ”

Luka 4:5

Umwanzi aramuzamura amwereka ubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato,

Luka 4:6

aramubwira ati “Ndaguha ubu butware bwose n'ikuzo ryabwo, kuko ari jye wabugabanye kandi mbugabira uwo nshaka wese.

Luka 4:7

Nuko numpfukamira ukandamya, buriya bwose buraba ubwawe.”

Luka 4:8

Yesu aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ”

Luka 4:9

Amujyana i Yerusalemu, amuhagarika ku gasongero k'urusengero aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, ijugunye hasi

Luka 4:10

kuko handitswe ngo ‘Izagutegekera abamarayika bayo bakurinde’,

Luka 4:11

kandi ngo ‘Bazakuramira mu maboko yabo ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ”

Luka 4:12

Yesu aramusubiza ati “Haravuzwe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ”

Luka 4:13

Umwanzi arangije ibyo amugerageresha byose aramureka, amutega ikindi gihe.

Luka 4:14

Yesu asubira i Galilaya afite imbaraga z'Umwuka, inkuru ye yamamara mu bihugu byose bihereranye n'aho.

Luka 4:15

Yigishiriza mu masinagogi yabo, bose baramuhimbaza.

Luka 4:16

Ajya i Nazareti iyo yarerewe, ku munsi w'isabato yinjira mu isinagogi nk'uko yamenyereye, arahagarara ngo asome.

Luka 4:17

Bamuha igitabo cy'umuhanuzi Yesaya, arakibumbura abona igice cyanditswemo ngo

Luka 4:18

“Umwuka w'Uwiteka ari muri jye, Ni cyo cyatumye ansīgira, Kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa, N'impumyi ko zihumuka, No kubohora ibisenzegeri,

Luka 4:19

No kumenyesha abantu iby'umwaka Umwami agiriyemo imbabazi.”

Luka 4:20

Amaze kubumba igitabo agisubiza umurinzi w'inzu, aricara. Abantu bose bari mu isinagogi baramutumbira.

Luka 4:21

Nuko atangira kubabwira ati “Uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu.”

Luka 4:22

Bose baramushima, batangazwa n'amagambo meza avuye mu kanwa ke bati “Mbese aho uyu si we mwene Yosefu?”

Luka 4:23

Arababwira ati “Ntimuzabura kunciraho uyu mugani muti ‘Muvuzi, wivure. Ibyo twumvise byose ko wakoze i Kaperinawumu, bikore n'ino mu mudugudu wanyu.’ ”

Luka 4:24

Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko ari nta muhanuzi wemerwa iwabo.

Luka 4:25

“Ariko ndababwira ukuri yuko hāriho abapfakazi benshi mu Bisirayeli mu gihe cya Eliya, ubwo ijuru ryakingwaga imyaka itatu n'amezi atandatu, inzara nyinshi igatera mu gihugu cyose.

Luka 4:26

Nyamara Eliya ntiyatumwa kuri umwe muri bo, ahubwo atumwa ku mugore w'umupfakazi w'i Sarefati mu gihugu cy'i Sidoni.

Luka 4:27

Kandi hāriho ababembe benshi mu Bisirayeli mu gihe cy'umuhanuzi Elisa, nyamara ntihakizwa n'umwe muri bo keretse Nāmani w'Umusiriya.”

Luka 4:28

Abo mu isinagogi bose babyumvise batyo bagira umujinya mwinshi,

Luka 4:29

barahaguruka bamwirukana mu mudugudu, bamugeza ku manga y'umusozi batuyeho bashaka kuyimutembagazamo,

Luka 4:30

ariko abacamo aragenda.

Luka 4:31

Aramanuka ajya i Kaperinawumu, umudugudu w'i Galilaya, abigisha ku isabato.

Luka 4:32

Batangazwa no kwigisha kwe, kuko ijambo rye ryari rifite ubushobozi.

Luka 4:33

Nuko mu isinagogi harimo umuntu utewe na dayimoni, atakambira Yesu ati

Luka 4:34

“Ayii we! Duhuriye he Yesu w'i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri Uwera w'Imana.”

Luka 4:35

Yesu aramucyaha ati “Hora muvemo.” Dayimoni amutura hasi hagati yabo, amuvamo atagize icyo amutwara.

Luka 4:36

Bose barumirwa barabazanya bati “Mbega rino jambo ni jambo ki? Arategekesha abadayimoni ubutware n'ububasha bakavamo!”

Luka 4:37

Inkuru ye yamamara hose mu gihugu gihereranye n'aho.

Luka 4:38

Arahaguruka asohoka mu isinagogi, yinjira mu nzu ya Simoni. Nyirabukwe wa Simoni yari arwaye ubuganga bwinshi, nuko baramumwingingira.

Luka 4:39

Amuhagarara iruhande acyaha ubuganga bumuvamo, muri ako kanya arahaguruka arabagaburira.

Luka 4:40

Nuko izuba rigiye kurenga, abafite abarwayi bose barwaye indwara zitari zimwe barabamuzanira. Abarambikaho ibiganza umwe umwe arabakiza.

Luka 4:41

Kandi n'abadayimoni bava muri benshi bataka bati “Uri Umwana w'Imana.” Arabacyaha, ababuza kuvuga kuko bari bazi yuko ari Kristo.

Luka 4:42

Bukeye ajya mu butayu, abantu benshi baramushaka bagera aho ari, bashaka kumubuza ngo atava muri bo.

Luka 4:43

Ariko arababwira ati “Nkwiriye kwigisha ubutumwa bwiza bw'Imana no mu yindi midugudu, kuko ari ibyo natumiwe.”

Luka 4:44

Nuko yigishiriza mu masinagogi y'i Galilaya.