Mika 6

16 verses

Mika 6:1

Noneho nimwumve icyo Uwiteka avuga ati “Haguruka uburanire imbere y'imisozi, udusozi twumve ijwi ryawe.

Mika 6:2

“Mwa misozi mwe, namwe mfatiro z'isi zitajegajega, nimwumve kuburana k'Uwiteka, kuko Uwiteka afitanye urubanza n'ubwoko bwe kandi azaburana na Isirayeli.

Mika 6:3

“Yewe bwoko bwanjye nakugize nte? Icyo nakuruhijeho ni iki? Ukimpamye.

Mika 6:4

Nakuzamuye nkuvana mu gihugu cya Egiputa, ndakurokora ngukura mu nzu y'uburetwa, nohereza Mose na Aroni na Miriyamu imbere yawe.

Mika 6:5

Yemwe mwa bwoko bwanjye, noneho mwibuke icyo Balaki umwami w'i Mowabu yagambiriye, n'icyo Balāmu mwene Bewori yamushubije. Mwibuke uhereye i Shitimu ukageza i Gilugali, kugira ngo mumenye ibyo gukiranuka Uwiteka yakoze.”

Mika 6:6

Mbese nditwara ku Uwiteka, ngapfukamira Imana isumba byose nyituye iki? Nayitwaraho njyanye ibitambo byoswa n'inyana zimaze umwaka?

Mika 6:7

Aho Uwiteka yakwemera amapfizi y'intama ibihumbi, cyangwa imigezi y'amavuta ya elayo inzovu? Ese natanga imfura yanjye ku gicumuro cyanjye, imbuto y'umubiri wanjye nkayihonga ku cyaha cy'ubugingo bwanjye?

Mika 6:8

Yewe mwana w'umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n'Imana yawe wicisha bugufi.

Mika 6:9

Ijwi ry'Uwiteka rirangurura ribwira umurwa, kandi umunyabwenge azubaha izina ryawe riti “Nimwumvire inkoni ihana n'uwayitegetse.

Mika 6:10

Mbese ubutunzi budatunganye buracyari mu nzu y'inkozi z'ibibi cyangwa ingero zitubya, abantu banga?

Mika 6:11

Abafite iminzani ibeshya n'uruhago rurimo ibipimisho bihenda, mbese bantunganira?

Mika 6:12

Kuko abakire baho buzuye urugomo kandi abaturage baho bavuga ibinyoma, n'ururimi rwabo rwo mu kanwa kabo rukariganya.

Mika 6:13

Ni cyo gituma nanjye naguteje igikomere kibabaje, nkugira umusaka nguhoye ibyaha byawe.

Mika 6:14

Uzarya we guhaga n'iwawe hazabamo ubusa, uzabijyana ariko ntuzabisohoza amahoro, kandi icyo uzahakura nzagitsembesha inkota.

Mika 6:15

Uzabiba ariko ntuzasarura, uzenga imbuto z'imyelayo ariko ntuzisīga amavuta yazo, uzenga imizabibu ariko ntuzanywa vino.

Mika 6:16

Kuko amategeko ya Omuri n'ibyakozwe n'umuryango wa Ahabu byose bikomezwa, namwe mugakurikiza imigenzo yabo, bigatuma nkugira umusaka n'abaturage baho bakabimyoza, kandi muzagerekwaho n'igitutsi batuka ubwoko bwanjye.”