Mariko 9

50 verses

Mariko 9:1

Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko aba ngaba bahagaze hano, harimo bamwe bazabona ubwami bw'Imana buzanye ububasha batarapfa.”

Mariko 9:2

Nuko iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana bonyine abageza mu mpinga y'umusozi muremure, umubiri we uhindukira imbere yabo.

Mariko 9:3

Imyenda ye irarabagirana yera de de, kandi nta mumeshi wo mu isi wese wabasha kuyeza atyo.

Mariko 9:4

Maze Eliya na Mose barababonekera bavugana na Yesu.

Mariko 9:5

Petero abwira Yesu ati “Mwigisha, ni byiza ubwo turi hano. Reka duce ingando eshatu, imwe yawe, indi ya Mose n'indi ya Eliya.”

Mariko 9:6

Ntiyari azi icyo akwiriye kuvuga, kuko bari batinye rwose.

Mariko 9:7

Maze igicu kiraza kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda mumwumvire.”

Mariko 9:8

Bakebaguza vuba, ariko ntibagira undi babona keretse Yesu gusa uri kumwe na bo.

Mariko 9:9

Bakimanuka umusozi arabihanangiriza ngo batagira uwo babwira ibyo babonye, keretse Umwana w'umuntu amaze kuzuka.

Mariko 9:10

Bazigama iryo jambo bagenda babazanya bati “Mbese kuzuka ni iki?”

Mariko 9:11

Baramubaza bati “Ni iki gituma abanditsi bavuga bati ‘Eliya akwiriye kubanza kuza’?”

Mariko 9:12

Arabasubiza ati “Ni koko, Eliya ni we ukwiriye kubanza kuza ngo atunganye byose, akababazwa cyane kandi agashinyagurirwa nk'uko byanditswe ku Mwana w'umuntu na we.

Mariko 9:13

Ariko ndababwira yuko Eliya yamaze kuza, kandi bamugize uko bashaka nk'uko byanditswe kuri we.”

Mariko 9:14

Bageze aho abigishwa be bari babona iteraniro ry'abantu ribakikije, n'abanditsi bajya impaka na bo.

Mariko 9:15

Uwo mwanya abantu bamubonye baratangara cyane, barirukanka baramusanganira, baramuramutsa.

Mariko 9:16

Arababaza ati “Mwabagishaga impaka z'ibiki?”

Mariko 9:17

Umwe muri bo aramusubiza ati “Mwigisha, nkuzaniye umwana wanjye utewe na dayimoni utavuga,

Mariko 9:18

aho amusanze hose iyo amufashe amutura hasi, akamubirisha ifuro, akamuhekenyesha amenyo, akamugagaza. Mbwira abigishwa bawe ngo bamwirukane, ntibabishobora.”

Mariko 9:19

Arabasubiza ati “Yemwe bantu b'iki gihe batizera, nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari? Nimumunzanire.”

Mariko 9:20

Baramumuzanira. Dayimoni abonye Yesu, atigisa uwo mwana cyane, aragwa arigaragura, abira ifuro.

Mariko 9:21

Yesu abaza se ati “Yafashwe ryari?” Aramusubiza ati “Yafashwe akiri umwana.

Mariko 9:22

Kenshi cyane amuta mu muriro cyangwa mu mazi ngo amwice. Ariko niba ubishobora, tugirire imbabazi udutabare.”

Mariko 9:23

Yesu aramubwira ati “Uvuze ngo ‘Niba mbishobora’? Byose bishobokera uwizeye.”

Mariko 9:24

Uwo mwanya se w'uwo mwana avuga cyane ati “Ndizeye, nkiza kutizera.”

Mariko 9:25

Yesu abonye iryo teraniro ry'abantu rimushikiye biruka acyaha dayimoni ati “Yewe dayimoni utavuga kandi utumva, ndagutegetse muvemo, ntukamugarukemo ukundi.”

Mariko 9:26

Arataka aramutigisa cyane, amuvamo asiga umuhungu asa n'upfuye, bituma benshi bavuga bati “Arapfuye.”

Mariko 9:27

Yesu amufata ukuboko aramuhagurutsa, arahagarara.

Mariko 9:28

Yinjiye mu nzu abigishwa be babonye ko biherereye baramubaza bati “Ni iki gitumye twebwe tutashoboye kumwirukana?”

Mariko 9:29

Arabasubiza ati “Bene uwo ntavanwamo n'ikindi, keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.”

Mariko 9:30

Bavayo banyura i Galilaya, ariko ntiyashaka ko hagira ubimenya,

Mariko 9:31

kuko yigishaga abigishwa be yuko Umwana w'umuntu azagambanirwa, agafatwa n'abantu bakamwica, ariko hashira iminsi itatu bamwishe, akazuka.

Mariko 9:32

Ariko ntibamenya iryo jambo, ndetse batinya kumubaza.

Mariko 9:33

Bagera i Kaperinawumu, yinjiye mu nzu arababaza ati “Icyo mwahoze mugira impaka tukiri mu nzira ni iki?”

Mariko 9:34

Baramwihorera, kuko mu nzira bahoze bajya impaka z'umukuru wabo uwo ari we.

Mariko 9:35

Aricara ahamagara abo cumi na babiri arababwira ati “Umuntu ushaka kuba uw'imbere nabe inyuma ya bose, ndetse abe n'umugaragu wa bose.”

Mariko 9:36

Azana umwana muto amuhagarika hagati yabo, aramukikira arababwira ati

Mariko 9:37

“Uwemera umwe mu bana bato nk'uyu mu izina ryanjye ni jye aba yemeye, kandi unyemera si jye yemera gusa, ahubwo aba yemeye n'uwantumye.”

Mariko 9:38

Nuko Yohana aramubwira ati “Mwigisha, twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe, turamubuza kuko adasanzwe adukurikira.”

Mariko 9:39

Yesu aramusubiza ati “Ntimumubuze, kuko umuntu ukora igitangaza mu izina ryanjye atābasha kunsebya bitamuruhije,

Mariko 9:40

kuko utari umwanzi wacu aba ari mu ruhande rwacu.

Mariko 9:41

Umuntu uzabaha agacuma kamwe k'amazi kuko muri aba Kristo, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.”

Mariko 9:42

“Umuntu wese uzashuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ibyiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja.

Mariko 9:43

Ukuboko kwawe nikugucumuza uguce. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe, biruta ko wajya muri Gehinomu y'umuriro utazima ufite amaboko yombi, [

Mariko 9:44

aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n'umuriro ntuzime.’]

Mariko 9:45

N'ikirenge cyawe, nikigucumuza, ugice: ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ikirenge kimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite ibirenge byombi, [

Mariko 9:46

aho ‘urunyo rwabo rudapfa, kandi n'umuriro ntuzime.’]

Mariko 9:47

N'ijisho ryawe nirigucumuza urinogore. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bwami bw'Imana usigaranye ijisho rimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite amaso yombi,

Mariko 9:48

aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n'umuriro ntuzime.’

Mariko 9:49

“Kandi umuntu wese azasābwa n'umuriro, nk'uko umunyu usāba ibyokurya.

Mariko 9:50

“Umunyu ni mwiza, ariko umunyu iyo ukayutse mwawuryohesha iki? Mwebwe mugire umunyu mu mitima yanyu, kandi mubane amahoro.”