Nehemiya 4

17 verses

Nehemiya 4:1

Ariko bukeye Sanibalati na Tobiya, n'Abarabu n'Abamoni n'Abanyashidodi bumvise yuko umurimo wo gusana inkike z'i Yerusalemu ujya imbere, kandi yuko ibyuho bitangiye kwicwa bararakara cyane,

Nehemiya 4:2

bajya imigambi bose uko bangana ngo bajye kurwanya ab'i Yerusalemu, babatere imidugararo.

Nehemiya 4:3

Ariko twebwe dusenga Imana yacu, dushyiraho n'abarinzi bo kubarinda ku manywa na nijoro.

Nehemiya 4:4

Hanyuma Yuda aravuga ati “Abikorezi bacitse intege kandi hariho ibishingwe byinshi. Nuko ntitukibashije kubaka inkike.”

Nehemiya 4:5

Abanzi bacu baravuga bati “Ntibazamenya, ntibazitegereza kugeza aho tuzabatungurira tukabica, tukabuza umurimo gukorwa.”

Nehemiya 4:6

Kandi Abayuda bari baturanye n'abanzi bacu bavaga mu misozi hose bakajya batuburira, ndetse batuburiye ibihe cumi ngo tugaruke aho bari.

Nehemiya 4:7

Ni cyo cyatumye nshyira abantu inyuma y'inkike mu bikombe no mu mpinga, nkajya mbashyira hamwe n'ab'imiryango yabo, bitwaje inkota n'amacumu n'imiheto.

Nehemiya 4:8

Nitegereje ndahaguruka mbwira abantu b'imfura, n'abatware n'abandi bantu bose nti “Ntimubatinye. Mwibuke Uwiteka Umwami ukomeye uteye ubwoba, murwanire bene wanyu: abahungu n'abakobwa banyu n'abagore banyu, n'ingo zanyu.”

Nehemiya 4:9

Nuko abanzi bacu bumva ko byamenyekanye muri twe, kandi yuko Imana yahinduye ubusa imigambi yabo maze twese dusubira ku nkike, umuntu wese asubira ku murimo we.

Nehemiya 4:10

Uhereye ubwo abagaragu banjye bamwe bakomezaga gukora uwo murimo, abandi bakenda amacumu n'ingabo n'imiheto n'amafurebo y'ibyuma, kandi abatware bari inyuma y'ab'umuryango wa Yuda babavuna.

Nehemiya 4:11

Abubakaga inkike n'abikoreraga n'ababakoreraga, umuntu wese yakoreshaga ukuboko kumwe ukundi gufashe intwaro ye y'intambara,

Nehemiya 4:12

n'abubatsi umuntu wese yabaga afite inkota ye mu rukenyerero akubaka ameze atyo, n'uwavuzaga ikondera yabaga ari iruhande rwanjye.

Nehemiya 4:13

Maze mbwira imfura n'abatware n'abandi bantu nti “Umurimo urakomeye, urakorwa hagari kandi natwe twiciye amashinga ku nkike, umuntu ari kure ya mugenzi we.

Nehemiya 4:14

Aho muzumva ijwi ry'ikondera hose abe ari ho mujya mudutabarira, Imana yacu ni yo izaturwanirira.”

Nehemiya 4:15

Uko ni ko twakoraga umurimo, bamwe bagafata amacumu uhereye mu museke ukageza nimugoroba inyenyeri zigaragara.

Nehemiya 4:16

Icyo gihe mbwira abantu nti “Umuntu wese n'umugaragu we bajye barara muri Yerusalemu babe abarinzi bacu nijoro, kandi ku manywa bakore umurimo.”

Nehemiya 4:17

Ubwo ntitwiyamburaga imyambaro yacu, jyewe cyangwa bene data cyangwa abagaragu banjye cyangwa abarinzi badukurikiraga, umuntu wese yajyaga ku mugezi afite intwaro ye y'intambara.