Kubara 9

23 verses

Kubara 9:1

Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi, mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri, uhereye aho baviriye mu gihugu cya Egiputa ati

Kubara 9:2

“Kandi Abisirayeli baziririze Pasika mu gihe cyayo cyategetswe.

Kubara 9:3

Ku munsi wa cumi n'ine w'uku kwezi nimugoroba, abe ari ho muzayiziririza nk'uko igihe cyayo cyategetswe. Muzayiziririze mukurikize amategeko yayo yose n'imigenzo yayo mwabwirijwe yose.”

Kubara 9:4

Mose abwira Abisirayeli ngo baziririze Pasika.

Kubara 9:5

Bayiziririza mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi n'ine nimugoroba, bari mu butayu bwa Sinayi. Uko Uwiteka yategetse Mose kose, aba ari ko Abisirayeli bagenza.

Kubara 9:6

Hariho abantu bahumanijwe n'intumbi y'umuntu, ntibabasha kuziririza Pasika kuri uwo munsi: baza imbere ya Mose na Aroni kuri uwo munsi,

Kubara 9:7

baramubwira bati “Twahumanijwe n'intumbi y'umuntu, ariko byatuburiza iki gutambira Uwiteka igitambo mu gihe cyacyo cyategetswe hamwe n'Abisirayeli bandi?”

Kubara 9:8

Mose arabasubiza ati “Nimube muretse mbaze numve icyo Uwiteka ari butegeke ibyanyu.”

Kubara 9:9

Uwiteka abwira Mose ati

Kubara 9:10

“Bwira Abisirayeli uti ‘Nihagira umuntu muri mwe cyangwa mu rubyaro rwanyu uhumanywa n'intumbi, cyangwa uri mu rugendo rwa kure, nubwo bimeze bityo, aziriririze Uwiteka Pasika.

Kubara 9:11

Mu kwezi kwa kabiri ku munsi wako wa cumi n'ine nimugoroba, abe ari ho bayiziriririza, bayirishe imitsima itasembuwe n'imboga zisharira,

Kubara 9:12

he kugira inyama zayo baraza ngo zigeze mu gitondo, kandi he kugira igufwa bavuna. Uko itegeko rya Pasika ryose riri abe ari ko bayiziririza.

Kubara 9:13

Ariko umuntu udahumanye kandi ntabe mu rugendo, akareka kuziririza Pasika azacibwe mu bwoko bwe. Kuko atatambiye Uwiteka icyo gitambo mu gihe cyacyo cyategetswe, uwo muntu azagibwaho n'icyaha cye.

Kubara 9:14

“ ‘Kandi umunyamahanga nasuhukira muri mwe agashaka kuziriririza Uwiteka Pasika, akurikize itegeko rya Pasika n'imigenzo yayo yabwirijwe: umunyamahanga na kavukire muzabasangize itegeko.’ ”

Kubara 9:15

Umunsi ubuturo bwera bwashinzwe, cya gicu gitwikira ubwo buturo, ari bwo Hema ry'Ibihamya, kandi nimugoroba kiba ku buturo gisa n'umuriro kigeza mu gitondo.

Kubara 9:16

Uko ni ko byabaga iminsi yose: cya gicu cyarabutwikiraga, nijoro kigasa n'umuriro.

Kubara 9:17

Kandi uko icyo gicu cyaterurwaga kuri iryo Hema, Abisirayeli babonaga kugenda, kandi aho cyahagararaga akaba ari ho Abisirayeli babamba amahema.

Kubara 9:18

Itegeko ry'Uwiteka ni ryo ryahagurutsaga Abisirayeli, kandi akaba ari ryo ribabambisha amahema. Igihe cyose icyo gicu cyamaraga ku buturo bwera, bakimaraga aho babambye amahema.

Kubara 9:19

Iyo icyo gicu cyamaraga iminsi myinshi ku buturo, Abisirayeli bitonderaga icyo Uwiteka yabihanangirije ntibagende.

Kubara 9:20

Ubundi icyo gicu cyamaraga iminsi mike ku buturo, maze itegeko ry'Uwiteka rikabagumisha aho babambye amahema akaba ari ryo ribahagurutsa.

Kubara 9:21

Ubundi cyabugumagaho gihereye nimugoroba kikageza mu gitondo, cyabuterurwaho mu gitondo bagahaguruka. Cyangwa cyabwirirwaho kikaburaraho, maze kikabuterurwaho bagahaguruka.

Kubara 9:22

Naho yaba iminsi ibiri cyangwa ukwezi cyangwa umwaka, iyo icyo gicu cyatindaga ku buturo bwera kikabugumaho, Abisirayeli bagumaga aho babambye amahema ntibagende, maze cyabuterurwaho bagahaguruka bakagenda.

Kubara 9:23

Itegeko ry'Uwiteka ni ryo ryababambishaga amahema, kandi akaba ari ryo ribahagurutsa. Bitonderaga ibyo Uwiteka yabihanangirije, uko Uwiteka yabategekeye mu kanwa ka Mose.