Obadiya 1

21 verses

Obadiya 1:1

Ibyo Obadiya yeretswe. Ibi ni byo Uwiteka Imana ivuga kuri Edomu: Twumvise ubutumwa buvuye ku Uwiteka, kandi intumwa yatumwe mu mahanga ati “Nimuhaguruke kandi natwe duhaguruke dutere ubwo bwoko.

Obadiya 1:2

Dore mu yandi mahanga nakugize ishyanga rito, urahinyurwa cyane.

Obadiya 1:3

Ubwibone bw'umutima wawe bwaragushutse, weho utuye mu bisate by'urutare, ukaba mu buturo bwo hejuru cyane ukibwira mu mutima wawe uti ‘Ni nde wamanura akangeza hasi?’

Obadiya 1:4

Naho watumbagira hejuru nk'igisiga, icyari cyawe ukacyarika hagati y'inyenyeri, aho na ho nzahakumanura ugwe hasi. Ni ko Uwiteka avuga.

Obadiya 1:5

“Abajura iyo baguteye cyangwa abambuzi baguteraniyeho mu ijoro (ukaba waraciwe), aho ntibakwiba kugeza ubwo bīhaza? Abasaruzi b'imizabibu baje iwawe, ntibagira imizabibu basiga yahumbwa?

Obadiya 1:6

Yemwe, Esawu ko yasatswe! Ubutunzi bwe bwari buhishe, ko bwahishuwe!

Obadiya 1:7

Abafatanyaga nawe bose barakwirukanye bakugeza ku rubibi, abuzuraga nawe baragushutse none barakunesheje, abo wagaburiraga baguteze umutego, ariko ntiwabimenya.”

Obadiya 1:8

Uwiteka arabaza ati “Mbese uwo munsi sinzarimbura abanyabwenge bo muri Edomu, ngatuma kumenya gushira ku musozi wa Esawu?

Obadiya 1:9

Temani we, intwari zawe zizahagarika umutima, bitume umuntu wese wo ku musozi wa Esawu yicwa n'icyorezo.

Obadiya 1:10

“Urugomo wagiriye mwene so Yakobo ni rwo ruzagutera gukorwa n'isoni cyane, kandi kurimbuka kwawe kuzaba ukw'iteka ryose.

Obadiya 1:11

Wa munsi wihagarariraga urebēra gusa, igihe abanzi bajyanaga ubutunzi bwe, abanyamahanga bakinjira mu marembo ye bagafindira i Yerusalemu, wari umeze nk'uwo muri bo.

Obadiya 1:12

Ariko ntukarebēre ku munsi wa mwene so, umunsi yabonyemo amakuba, kandi ntukishime ku Bayuda ku munsi barimbutsemo, kandi ntukababwirane ubwibone ku munsi bagizemo amakuba.

Obadiya 1:13

Ntukajye mu irembo ry'ubwoko bwanjye ku munsi w'ibyago byabo. Ni ukuri ntukarebēre amakuba yabo ku munsi w'ibyago byabo, kandi ntugasahure ubutunzi bwabo ku munsi w'ibyago byabo.

Obadiya 1:14

Ntugahagarare mu mahuriro y'inzira kuhicira impunzi ze, kandi ntugatange abe bacitse ku icumu ku munsi w'amakuba yabo.

Obadiya 1:15

“Kuko umunsi w'Uwiteka uri hafi uziye amahanga yose, uko wagenje ni ko uzagenzwa, ibyo wagize bizagusubira ku mutwe.

Obadiya 1:16

Uko mwanywereye ku musozi wanjye wera, ni ko abanyamahanga bose bazajya banywa iteka. Ni ukuri bazanywa bagotomere, kandi bazamera nk'abatigeze kubaho.

Obadiya 1:17

“Ariko ku musozi wa Siyoni hazaba abarokotse kandi hazaba ahera, ab'inzu ya Yakobo bazasubirana ibyabo.

Obadiya 1:18

Kandi ab'inzu ya Yakobo bazaba umuriro, n'ab'inzu ya Yosefu babe ikirimi cyawo, n'ab'inzu ya Esawu bazaba nk'umurama, bazabatwika bakongoke, ndetse ab'iyo nzu nta wuzasigara, kuko byavuzwe n'Uwiteka.

Obadiya 1:19

“Kandi ab'ikusi bazigarurira umusozi wa Esawu, n'abatuye mu gisiza bahindūre igihugu cy'Abafilisitiya. Bazigarurira igihugu cya Efurayimu n'igihugu cy'i Samariya, n'Ababenyamini bazahindūra i Galeyadi.

Obadiya 1:20

Kandi abo muri izo ngabo z'Abisirayeli bagiye mu Banyakanāni ari imfate, bazigarurira igihugu kugeza i Sarefati, n'ab'i Yerusalemu bajyanywe ari imbohe bakaba i Sefaradi, bazigarurira imidugudu y'ikusi.

Obadiya 1:21

Kandi abarokozi bazazamuka bajye ku musozi wa Siyoni gucira urubanza umusozi wa Esawu kandi ubwami buzaba ubw'Uwiteka.”