Filemoni 1

25 verses

Filemoni 1:1

Pawulo imbohe ya Kristo Yesu na Timoteyo mwene Data, turakwandikiye Filemoni ukundwa dusangiye umurimo,

Filemoni 1:2

na Afiya mushiki wacu, na Arukipo umusirikare mugenzi wacu n'Itorero ryo mu rugo rwawe.

Filemoni 1:3

Ubuntu bube muri mwe n'amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

Filemoni 1:4

Nshima Imana yanjye iteka, ngusabira uko nsenze

Filemoni 1:5

kuko numvise iby'urukundo rwawe no kwizera kwawe ugirira Umwami Yesu n'abera bose,

Filemoni 1:6

kugira ngo gusangira ko kwizera kwawe kubabere ukugira akamaro, ku bwo kumenya icyiza cyose kiri muri twe duheshwa no kuba muri Kristo.

Filemoni 1:7

Mwene Data, nanejejwe cyane kandi nahumurijwe n'urukundo rwawe, n'uko waruhuye imitima y'abera.

Filemoni 1:8

Ku bw'ibyo nubwo mfite ubushizi bw'amanga bwose muri Kristo bwo kugutegeka ibikwiriye,

Filemoni 1:9

mpisemo kukwinginga ku bw'urukundo kuko ndi uko ndi, Pawulo umusaza, kandi none ndi n'imbohe ya Kristo Yesu.

Filemoni 1:10

Ndakwingingira umwana wanjye nabyariye mu minyururu yanjye Onesimo,

Filemoni 1:11

utakugiriraga umumaro kera ariko none akaba awutugirira twembi.

Filemoni 1:12

Ni we nkugaruriye, ndakwinginze umwakire nk'inkoramutima yanjye.

Filemoni 1:13

Icyakora nari nkunze kumugumana kugira ngo ankorere mu cyimbo cyawe, mboshywe n'ingoyi ku bw'ubutumwa bwiza.

Filemoni 1:14

Ariko nta cyo nshaka gukora ntakugishije inama, kugira ngo icyiza ukora utaba ugihaswe, ahubwo ugikore ukunze.

Filemoni 1:15

Ahari icyatumye atandukanywa nawe igihe gito ni ukugira ngo muzabane iteka,

Filemoni 1:16

atakiri imbata yawe ahubwo aruta imbata, ari mwene So ukundwa, ukundwa nanjye cyane ariko akarushaho gukundwa nawe ku by'umubiri no ku by'Umwami wacu.

Filemoni 1:17

Nuko rero, niba wemera ko dufatanije umurimo umwakire nk'uko wanyakira,

Filemoni 1:18

kandi niba hari icyo yagucumuyeho, cyangwa akaba afite umwenda wawe ubimbareho.

Filemoni 1:19

Ni jye Pawulo wanditse n'ukwanjye kuboko yuko nzabyishyura, ne kwirirwa nkubwira yuko nawe ubwawe uri mu mwenda wanjye, uwo mwenda ni wowe ubwawe.

Filemoni 1:20

Bibe bityo mwene Data, nkubonemo umumaro mu Mwami wacu, unduhure umutima muri Kristo.

Filemoni 1:21

Nkwandikiye niringiye ko uzanyumvira, nzi yuko uzakora n'ibiruta ibyo mvuze.

Filemoni 1:22

Kandi n'ikindi, untegurire aho nzacumbika kuko niringiye yuko ku bw'amasengesho yanyu muzampabwa.

Filemoni 1:23

Epafura, uwo tubohanywe muri Kristo Yesu aragutashya,

Filemoni 1:24

na Mariko na Arisitariko. na Dema na Luka, abo dusangiye umurimo baragutashya.

Filemoni 1:25

Ubuntu bw'Umwami Yesu Kristo bubane n'imitima yanyu, Amen.