Abafilipi 2

30 verses

Abafilipi 2:1

Nuko niba hariho gukomezwa kuri muri Kristo, kandi niba hariho guhumurizwa kuzanwa n'urukundo, niba hariho no gusangira Umwuka, niba hariho imbabazi n'impuhwe,

Abafilipi 2:2

musohoreshe umunezero wanjye guhuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe muhuje imitima.

Abafilipi 2:3

Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.

Abafilipi 2:4

Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n'abandi.

Abafilipi 2:5

Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu.

Abafilipi 2:6

Uwo nubwo yabanje kugira akamero k'Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n'Imana ari ikintu cyo kugundirwa,

Abafilipi 2:7

ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k'umugaragu w'imbata, agira ishusho y'umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y'umuntu

Abafilipi 2:8

yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.

Abafilipi 2:9

Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose,

Abafilipi 2:10

kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay'ibyo mu ijuru, cyangwa ay'ibyo mu isi, cyangwa ay'ibyo munsi y'isi,

Abafilipi 2:11

kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe.

Abafilipi 2:12

Nuko abo nkunda, nk'uko iteka ryose mwajyaga mwumvira uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu mutinya, muhinda imishyitsi,

Abafilipi 2:13

kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.

Abafilipi 2:14

Mukore byose mutitotombana, mutagishanya impaka

Abafilipi 2:15

kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b'Imana batagira inenge hagati y'ab'igihe kigoramye cy'ubugoryi, abo mubonekeramo nk'amatabaza mu isi,

Abafilipi 2:16

mwerekane ijambo ry'ubugingo kugira ngo mbone uko nzirata ku munsi wa Kristo, yuko ntirukiye ubusa kandi nkaba ntaruhijwe n'ubundi.

Abafilipi 2:17

Ariko nubwo amaraso yanjye yaba ayo kumīshwa ku gitambo cyo kwizera kwanyu ngo abe ituro, ibyo nabyishimira nkanezeranwa namwe mwese,

Abafilipi 2:18

abe ari ko namwe mwishima mwishimana nanjye.

Abafilipi 2:19

Niringiye mu Mwami Yesu kuzabatumaho Timoteyo vuba, kugira ngo nanjye nshyitse umutima hamwe maze kumenya ibyanyu.

Abafilipi 2:20

Simfite undi duhuje umutima nka we uzita ku byanyu by'ukuri,

Abafilipi 2:21

kuko bose basigaye bashaka ibyabo badashaka ibya Yesu Kristo.

Abafilipi 2:22

Ariko muzi yuko uwo we yagaragaye ko ari mwiza, ubwo yakoranaga nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza nk'uko umwana akorana na se.

Abafilipi 2:23

Nuko uwo ni we niringiye kuzamubatumaho uwo mwanya, nimara kumenya ibyanjye.

Abafilipi 2:24

Ariko niringiye Umwami Yesu yuko nanjye ubwanjye nzaza vuba.

Abafilipi 2:25

Icyakora nibwira yuko binkwiriye ko mbatumaho Epafuradito, mwene Data dufatanije umurimo n'ubusirikare. Ni we ntumwa yanyu kandi ni we unkorera ibyo nkennye,

Abafilipi 2:26

kuko yabakumburaga mwese agahagarikwa umutima n'uko mwumvise yuko yarwaye.

Abafilipi 2:27

Kurwara koko yari arwaye, ndetse yari agiye gupfa ariko Imana iramubabarira, nyamara si we wenyine ahubwo nanjye yarambabariye, ngo ntongerwaho undi mubabaro ku uwo nsanganywe.

Abafilipi 2:28

Ni cyo gituma mutumye mbikunze cyane, kugira ngo nimwongera kumubona muzishime nanjye ngabanye umubabaro.

Abafilipi 2:29

Nuko rero, mumwakire mu Mwami Yesu mwishimye kandi abasa n'uwo mujye mububaha,

Abafilipi 2:30

kuko yagarukiye hafi yo gupfa ku bw'umurimo wa Kristo, ntiyita ku magara ye kugira ngo asohoze ibyasigaye byo kumfasha kwanyu.