Zaburi 118

29 verses

Zaburi 118:1

Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

Zaburi 118:2

Abisirayeli bavuge bati “Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”

Zaburi 118:3

Inzu y'aba Aroni ivuge iti “Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”

Zaburi 118:4

Abubaha Uwiteka bavuge bati “Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”

Zaburi 118:5

Ubwo nari mu mubabaro nambaje Uwiteka, Uwiteka aranyitaba anshyira ahantu hagari.

Zaburi 118:6

Uwiteka ari mu ruhande rwanjye sinzatinya, Umuntu yabasha kuntwara iki?

Zaburi 118:7

Uwiteka ari mu ruhande rwanjye arantabara, Ni cyo gituma nzabona icyo nshakira abanzi banjye.

Zaburi 118:8

Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro, Kuruta kwiringira abantu.

Zaburi 118:9

Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro, Kuruta kwiringira abakomeye.

Zaburi 118:10

Amahanga yose yarangose, Mu izina ry'Uwiteka ndayarimbura.

Zaburi 118:11

Yarangose ni koko yarangose, Mu izina ry'Uwiteka ndayarimbura.

Zaburi 118:12

Bangose nk'inzuki, Bazima nk'umuriro w'amahwa, Mu izina ry'Uwiteka ndayarimbuye.

Zaburi 118:13

Wansunikiye cyane kungusha, Maze Uwiteka arantabara.

Zaburi 118:14

Uwiteka ni we mbaraga zanjye n'indirimbo yanjye, Kandi yahindutse agakiza kanjye.

Zaburi 118:15

Ijwi ry'impundu bavugiriza agakiza riri mu mahema y'abakiranutsi, Ukuboko kw'iburyo k'Uwiteka gukora iby'ubutwari.

Zaburi 118:16

Ukuboko kw'iburyo k'Uwiteka gushyizwe hejuru, Ukuboko kw'iburyo k'Uwiteka gukora iby'ubutwari.

Zaburi 118:17

Sinzapfa ahubwo nzarama, Ntekerereze abantu imirimo Uwiteka yakoze.

Zaburi 118:18

Uwiteka yampannye igihano cyane, Ariko ntiyampaye urupfu.

Zaburi 118:19

Munyuguririre amarembo yo gukiranuka, Ndinjiramo nshima Uwiteka.

Zaburi 118:20

Iryo ni ryo rembo ry'Uwiteka, Abakiranutsi ni bo bazaricamo.

Zaburi 118:21

Ndagushimira kuko wanshubije, Ukampindukira agakiza.

Zaburi 118:22

Ibuye abubatsi banze, Ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka.

Zaburi 118:23

Ibyo byavuye ku Uwiteka, Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.

Zaburi 118:24

Uyu ni wo munsi Uwiteka yaremye, Turawishimiramo turawunezererwamo.

Zaburi 118:25

Uwiteka, turakwinginze udukize, Uwiteka, turakwinginze uduhe kugubwa neza.

Zaburi 118:26

Hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka, Tubasabiriye umugisha mu nzu y'Uwiteka.

Zaburi 118:27

Uwiteka ni Imana y'imbaraga ituvushirije umucyo, Muboheshe igitambo imigozi, Mukijyane ku mahembe y'igicaniro.

Zaburi 118:28

Ni wowe Mana yanjye y'imbaraga nzagushima, Ni wowe Mana yanjye nzagusingiza.

Zaburi 118:29

Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.