Zaburi 135

21 verses

Zaburi 135:1

Haleluya. Nimumushime, mwa bagaragu b'Uwiteka mwe,

Zaburi 135:2

Bahagarara mu nzu y'Uwiteka, Mu bikari by'inzu y'Imana yacu.

Zaburi 135:3

Mushimire Uwiteka yuko Uwiteka ari mwiza, Muririmbire izina rye ishimwe, Kuko ari iry'igikundiro.

Zaburi 135:4

Kuko Uwiteka yitoranirije Abayakobo, Abisirayeli yabatoranirije kuba amaronko ye.

Zaburi 135:5

Kuko nzi yuko Uwiteka akomeye, Kandi yuko Umwami wacu asumba ibigirwamana byose.

Zaburi 135:6

Icyo Uwiteka ashaka cyose ajye agikorera mu ijuru no mu isi, Mu nyanja n'imuhengeri hose.

Zaburi 135:7

Acumbisha ibihu bikava ku mpera y'isi, Aremera imvura imirabyo, Asohora umuyaga mu bubiko bwe.

Zaburi 135:8

Ni we wakubise abana b'imfura bo muri Egiputa arabīca, Ab'abantu n'ab'amatungo.

Zaburi 135:9

Yohereje ibimenyetso n'ibitangaza hagati yawe Egiputa, Kuri Farawo no ku bagaragu be bose.

Zaburi 135:10

Ni we wakubise amahanga menshi, Yica abami bakomeye:

Zaburi 135:11

Sihoni umwami w'Abamori, Na Ogi umwami w'i Bashani, N'abami b'ibihugu by'i Kanāni bose,

Zaburi 135:12

Atanga ibihugu byabo ngo bibe umwandu, Umwandu w'Abisirayeli ubwoko bwe.

Zaburi 135:13

Izina ryawe Uwiteka, rihoraho iteka ryose, Urwibutso rwawe Uwiteka, ruhoraho ibihe byose.

Zaburi 135:14

Kuko Uwiteka azacira imanza ubwoko bwe, Kandi azahindurira abagaragu be umutima.

Zaburi 135:15

Ibishushanyo abanyamahanga basenga ni ifeza n'izahabu, Umurimo w'intoki z'abantu.

Zaburi 135:16

Bifite akanwa ntibivuga, Bifite amaso ntibirora,

Zaburi 135:17

Bifite amatwi ntibyumva, Kandi nta mwuka uri mu kanwa kabyo.

Zaburi 135:18

Ababirema bazahwana na byo, N'ubyiringira wese.

Zaburi 135:19

Wa nzu y'Abisirayeli we, muhimbaze Uwiteka, Wa nzu y'aba Aroni we, muhimbaze Uwiteka.

Zaburi 135:20

Wa nzu y'aba Lewi we, muhimbaze Uwiteka, Mwa bubaha Uwiteka mwe, muhimbaze Uwiteka.

Zaburi 135:21

Bahimbarize i Siyoni Uwiteka, Utuye i Yerusalemu. Haleluya.