Zaburi 18

51 verses

Zaburi 18:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi, umugaragu w'Uwiteka, wabwiye Uwiteka amagambo y'iyi ndirimbo ku munsi Uwiteka yamukirije amaboko y'abanzi be n'aya Sawuli ati

Zaburi 18:2

Ndagukunda ni wowe mbaraga zanjye.

Zaburi 18:3

Uwiteka ni igitare cyanjye n'igihome cyanjye kinkingira n'umukiza wanjye, Ni Imana yanjye n'urutare rwanjye rukomeye, Ni we nzahungiraho, Ni we ngabo inkingira n'ihembe ry'agakiza kanjye, Ni igihome cyanjye kirekire.

Zaburi 18:4

Nzajya nambaza Uwiteka ukwiriye gushimwa, Ni bwo nzakizwa abanzi banjye.

Zaburi 18:5

Ingoyi z'urupfu zarangose,

Zaburi 18:6

Ingoyi z'ikuzimu zantaye hagati, Ibigoyi by'urupfu byantanze imbere.

Zaburi 18:7

Mu mubabaro wanjye nambaje Uwiteka, Natakiye Imana yanjye, Yumvira ijwi ryanjye mu rusengero rwayo, Ibyo natakiye imbere yayo biyinjira mu matwi.

Zaburi 18:8

Maze isi iratigita ihinda umushyitsi, Imfatiro z'imisozi na zo ziranyeganyega, Zitigiswa n'uburakari bwayo.

Zaburi 18:9

Umwotsi ucumba mu mazuru yayo, Umuriro uva mu kanwa kayo uratwika, Havamo n'amakara yaka.

Zaburi 18:10

Imanura ijuru iramanuka, Umwijima w'icuraburindi wari munsi y'ibirenge byayo.

Zaburi 18:11

Iguruka ihetswe na kerubi, Igurukishwa vuba n'amababa y'umuyaga.

Zaburi 18:12

Umwijima iwugira ubwihisho kuba ihema ryayo riyigose, Umwijima w'ibiremeshwa amazi, Ibicu bikomeye byo mu ijuru.

Zaburi 18:13

Ubwiza burabagirana buri imbere yayo butuma ibicu byayo bikomeye bigenda, Hakagwa urubura n'amakara yaka.

Zaburi 18:14

Kandi Uwiteka ahindishiriza inkuba mu ijuru, Usumbabyose avuga ijwi rye, Hagwa urubura n'amakara yaka.

Zaburi 18:15

Arasa imyambi ye atātānya abanzi banjye, Ni yo mirabyo myinshi arabirukana.

Zaburi 18:16

Maze ubutaka bwo hasi y'amazi buraboneka, Imfatiro z'isi ziratwikururwa, Ku bwo guhana kwawe Uwiteka, Ku bw'inkubi y'umwuka uva mu mazuru yawe.

Zaburi 18:17

Ari mu ijuru arambura ukuboko aramfata, Ankura mu mazi y'isanzure.

Zaburi 18:18

Ankiza umwanzi wanjye ukomeye, N'abanyangaga kuko bandushaga amaboko.

Zaburi 18:19

Bari bantanze imbere ku munsi w'amakuba yanjye, Ariko Uwiteka ni we wambereye ubwishingikirizo.

Zaburi 18:20

Abinkuramo anshyira ahantu hagari, Yankirije kuko yanyishimiraga.

Zaburi 18:21

Uwiteka yangororeye ibikwiriye gukiranuka kwanjye, Nk'uko amaboko yanjye atanduye ni ko yangiriye.

Zaburi 18:22

Kuko nitondeye inzira z'Uwiteka, Kandi ntakoze icyaha cyo kureka Imana yanjye.

Zaburi 18:23

Kuko amateka yayo yose yari imbere yanjye, Kandi amategeko yayo ntayakuye imbere yanjye.

Zaburi 18:24

Kandi nabanaga na yo ntungana, Nirinze gukiranirwa kwanjye.

Zaburi 18:25

Ni cyo cyatumye Uwiteka anyitura ibikwiriye gukiranuka kwanjye, Ibikwiriye kutandura kw'amaboko yanjye mu maso ye.

Zaburi 18:26

Ku munyambabazi uziyerekana nk'umunyambabazi, Ku utunganye uziyerekana nk'utunganye.

Zaburi 18:27

Ku utanduye uziyerekana nk'utanduye, Ku kigoryi uziyerekana nk'ugoramye.

Zaburi 18:28

Kuko uzakiza abacishijwe bugufi, Ariko amaso yibona uzayasubiza hasi.

Zaburi 18:29

Ni wowe ukongeza itabaza ryanjye, Uwiteka Imana yanjye ni we umurikira umwijima wanjye.

Zaburi 18:30

Kuko ari wowe umpa gutera umutwe w'ababisha, Kandi ari Imana yanjye impa gusimbuka inkike z'igihome.

Zaburi 18:31

Inzira y'Imana itungana rwose, Ijambo ry'Uwiteka ryaravugutiwe, Ni ingabo ikingira abamuhungiraho bose.

Zaburi 18:32

Ni nde Mana itari Uwiteka? Ni nde Gitare kitari Imana yacu?

Zaburi 18:33

Ni yo Mana inkenyeje imbaraga, Igatunganya inzira yanjye.

Zaburi 18:34

Ni yo ihindura ibirenge byanjye nk'iby'imparakazi, Impagarika ku misozi yanjye.

Zaburi 18:35

Yigisha amaboko yanjye kurasana, Bituma amaboko yanjye afora umuheto w'umuringa.

Zaburi 18:36

Kandi wampaye ingabo inkingira ari yo gakiza kawe, Ukuboko kwawe kw'iburyo kurandamira, Ubugwaneza bwawe bwanteye ikuzo.

Zaburi 18:37

Intambwe zanjye wazaguriye inzira, Ibirenge byanjye ntibyanyereye.

Zaburi 18:38

Nirukanye ababisha banjye mbageraho, Sinagaruka batarimbutse.

Zaburi 18:39

Narabamenaguye, ntibabasha kubyuka, Kandi baguye munsi y'ibirenge byanjye.

Zaburi 18:40

Kuko wankenyereje imbaraga kurwana, Abampagurukiye bakantera warabangomoreye.

Zaburi 18:41

Watumye ababisha banjye bampa ibitugu, Kugira ngo ndimbure abanyanga.

Zaburi 18:42

Baratakambye ntihagira ubakiza, Batakiye Uwiteka ntiyabasubiza,

Zaburi 18:43

Maze mbasya nk'umukungugu utumurwa n'umuyaga, Mbaribata nk'ibyondo byo mu nzira.

Zaburi 18:44

Wankijije imirwano y'abantu, Wangize umutware w'amahanga, Ishyanga ntigeze kumenya ryarankoreye.

Zaburi 18:45

Bumvise inkuru yanjye uwo mwanya baranyoboka, Abanyamahanga barangomokeye baranshyeshya.

Zaburi 18:46

Abanyamahanga babaye imihonge, Bava mu bihome byabo bahinda imishyitsi.

Zaburi 18:47

Uwiteka ahoraho, Igitare cyanjye gihimbazwe, Imana y'agakiza kanjye ishyirwe hejuru.

Zaburi 18:48

Ni yo Mana impōrera, Ikangomorera amahanga nkayatwara.

Zaburi 18:49

Inkiza ababisha banjye, Ni koko unshyira hejuru y'abampagurukira, Unkiza umunyarugomo.

Zaburi 18:50

Ni cyo gituma Uwiteka nzagushima mu mahanga, Ndirimba ishimwe ry'izina ryawe.

Zaburi 18:51

Aha umwami yimitse agakiza gakomeye, Agirira imbabazi uwo yasize, Ni Dawidi n'urubyaro rwe iteka ryose.