Zaburi 20
10 verses
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
Uwiteka akumvire ku munsi w'amakuba no ku w'ibyago,
Ikoherereze gutabarwa kuva ahera h'urusengero, Iguhe imbaraga ziva i Siyoni.
Yibuke amaturo yawe yose, Yemere igitambo cyawe cyokeje. Sela.
Iguhe icyo umutima wawe ushaka, Isohoze inama zawe zose.
Tuzaririmbishwa impundu n'agakiza kawe, Kandi ku bw'izina ry'Imana yacu tuzerekana amabendera yacu, Uwiteka asohoze ibyo usaba byose.
None menye yuko Uwiteka akiza uwo yasize, Azamusubiza ari mu ijuru rye ryera, Azamushubirisha imbaraga zikiza z'ukuboko kwe kw'iburyo.
Bamwe biringira amagare, Abandi biringira amafarashi, Ariko twebweho tuzavuga izina ry'Uwiteka Imana yacu.
Barunamye baragwa, Ariko twebweho turahagurutse turema.
Uwiteka kiza umwami, Kandi udusubize uko tukwambaje.