Zaburi 99
9 verses
Uwiteka ari ku ngoma, Amahanga ahinze imishitsi, Yicaye ku Bakerubi, isi iranyeganyega.
Uwiteka muri Siyoni arakomeye, Kandi ari hejuru y'amahanga yose.
Bashime izina ryawe rikomeye riteye ubwoba, Ni we wera.
Imbaraga z'umwami zikunda imanza zitabera, Ni wowe ukomeza ibitunganye. Imanza zitabera no gukiranuka, Ni wowe ubikorera mu Bayakobo.
Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu, Kandi musengere imbere y'intebe y'ibirenge bye, Ni we wera.
Mose na Aroni bo mu batambyi be, Na Samweli wo mu bambazaga izina rye, Bambazaga Uwiteka akabasubiza.
Yababwiriraga mu nkingi y'igicu, Bakitondera ibyo yahamije n'amategeko yabategetse.
Uwiteka Mana yacu, warabasubizaga, Wari Imana ibababarira, Nubwo wabahoraga ibyo bakoraga.
Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu, Musengere ku musozi we wera, Kuko Uwiteka Imana yacu ari uwera.