Ibyahishuwe 10

11 verses

Ibyahishuwe 10:1

Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n'izuba, ibirenge bye bisa n'inkingi z'umuriro.

Ibyahishuwe 10:2

Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy'iburyo ku nyanja, n'icy'ibumoso agishyira ku butaka.

Ibyahishuwe 10:3

Arangurura ijwi rirenga nk'uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw'inkuba kuvuga amajwi yako.

Ibyahishuwe 10:4

Kandi guhinda kurindwi kw'inkuba kumaze kuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Iby' uko guhinda kurindwi kw'inkuba kuvuze ubizigame, bibe ubwiru ntubyandike.”

Ibyahishuwe 10:5

Marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw'iburyo, agutunga mu ijuru

Ibyahishuwe 10:6

arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n'ibirimo, n'isi n'ibiyirimo n'inyanja n'ibiyirimo ati “Ntihazabaho igihe ukundi ,

Ibyahishuwe 10:7

ahubwo mu minsi y'ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw'Imana buzaba busohoye nk'uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”

Ibyahishuwe 10:8

Nuko rya jwi numvise rivugira mu ijuru, nongera kuryumva rimbwira riti “Genda wende ka gatabo kabumbutse kari mu intoki za marayika uhagaze ku nyanja no ku butaka.”

Ibyahishuwe 10:9

Nuko nsanga marayika uwo ndamubwira nti “Mpa ako gatabo.” Aransubiza ati “Enda ugaconshomere, karagusharirira mu nda ariko mu kanwa kawe karakuryohera nk'ubuki.”

Ibyahishuwe 10:10

Nenda ako gatabo, ngakura mu intoki za marayika ndagaconshomera. Mu kanwa kanjye karyohera nk'ubuki, ariko maze kukarya mu nda yanjye harasharirirwa.

Ibyahishuwe 10:11

Arambwira ati “Ukwiriye kongera guhanura iby'amoko menshi n'amahanga menshi, n'indimi nyinshi n'abami benshi.”