Rusi 3

18 verses

Rusi 3:1

Nawomi nyirabukwe abwira Rusi ati “Mukobwa wanjye, sinagushakira uburuhukiro kugira ngo ugubwe neza?

Rusi 3:2

Ntihariho Bowazi mwene wacu, wabanaga n'abaja be? Dore iri joro aragosoreza sayiri ku mbuga bahuriraho.

Rusi 3:3

Nuko wiyuhagire wihezure, wambare umanuke ujye ku mbuga, ariko ntumwimenyetseho atararangiza kurya no kunywa.

Rusi 3:4

Kandi naryama witegereze aho aryamye, umwegere worosore ibirenge bye uryame, hanyuma arakubwira icyo uri bukore.”

Rusi 3:5

Aramusubiza ati “Ibyo umbwiye byose ndabikora.”

Rusi 3:6

Aramanuka ajya ku mbuga, abigenza uko nyirabukwe yamutegetse.

Rusi 3:7

Bowazi amaze kurya no kunywa, umutima we unezerewe, ajya kuryama iruhande rw'ikirundo cy'imyaka. Undi aza yomboka, yorosora ibirenge bye araryama.

Rusi 3:8

Mu gicuku uwo mugabo arashiguka, areguka abona umugore uryamye ku birenge bye.

Rusi 3:9

Aramubaza ati “Uri nde?” Aramusubiza ati “Ndi umuja wawe Rusi. Worose umuja wawe umwambaro wawe, kuko uri umucunguzi wacu.”

Rusi 3:10

Aramusubiza ati “Uhiriwe ku Uwiteka mukobwa wanjye, ineza werekanye none iruta iyo werekanye ubwa mbere, kuko utashatse abasore naho baba abakene cyangwa abatunzi.

Rusi 3:11

None mukobwa wanjye witinya, ndakugirira ibyo uvuze byose, kuko abanyarukiko bose b'ubwoko bwanjye bazi yuko uri umugore utunganye.

Rusi 3:12

Ni ukuri koko ndi umucunguzi wanyu, ariko hariho undi undusha kuba umucunguzi wa bugufi.

Rusi 3:13

Rara hano iri joro, kandi mu gitondo nagukorera ibikwiriye umucunguzi, bizaba byiza azabigukorere. Ariko niyanga kubigukorera, ndahiye Uwiteka Uhoraho yuko ubwanjye nzagukorera ibikwiriye umucunguzi, ryama bucye.”

Rusi 3:14

Aryama ku birenge bye ageza mu rubungabungo, abyuka hataragera igihe umuntu abasha kwitegereza undi, kuko yagiraga ngo “Bye kumenyekana yuko uwo mugore yaje ku mbuga.”

Rusi 3:15

Aramubwira ati “Zana umwenda witeye uwufate.” Arawufata amugereraho incuro esheshatu za sayiri, arazimukorera ajya mu mudugudu.

Rusi 3:16

Ageze aho nyirabukwe ari aramubaza ati “Mbega ni wowe mukobwa wanjye?” Rusi amubwira ibyo uwo mugabo yamugiriye byose.

Rusi 3:17

Ati “Izi ncuro za sayiri uko ari esheshatu ni we wazimpaye, kuko yambwiye ati ‘Ntiwasubira kuri nyokobukwe ari nta cyo ufite.’ ”

Rusi 3:18

Nawomi aramubwira ati “Mukobwa wanjye, iyicarire ugeze aho uri bumenyere amaherezo yabyo, kuko uwo mugabo atari buruhuke atararangiza ibyo.”