Indirimbo 6
12 verses
Umukunzi wawe yagiye he, Yewe wa mugore we, w'indatwa mu bagore? Umukunzi wawe yerekeye he, Kugira ngo tumushakane nawe? Umugeni:
Umukunzi wanjye yamanutse ajya mu murima we, Mu turima tw'imibavu, Kuragira mu murima, No guca uburabyo bw'imyangange.
Ndi uw'umukunzi wanjye, Umukunzi wanjye na we ni uwanjye, Aragirira umukumbi we mu myangange. Umukwe:
Mukunzi wanjye, uri mwiza nka Tirusa, Urarimba nk'i Yerusalemu, Uteye ubwoba nk'igitero cy'ingabo zigendana ibendera.
Unkureho amaso yawe, Kuko binzonga. Umusatsi wawe umeze nk'umukumbi w'ihene, Ziryamye mu ibanga ry'i Galeyadi.
Amenyo yawe yera nk'umukumbi w'intama zivuye kuhagirwa, Zose zigenda zikurikirwa n'impanga zazo, Ntihagira n'imwe ipfusha.
Mu misaya yawe hameze nk'igisate cy'ikomamanga, Hagati y'imishunzi yawe.
Hariho abamikazi mirongo itandatu, N'inshoreke mirongo inani, N'abakobwa batabarika.
Ariko inuma yanjye naciye akayonga ni we gusa, Ni ikinege cya nyina, Ni umutoni w'uwamubyaye. Abakobwa iyo bamubonye bamwita Uwahiriwe, Ndetse abamikazi n'inshoreke na bo baramusingiza. Abakobwa:
Uyu ni nde utungutse umeze nk'umuseke utambitse? Ni mwiza nk'ukwezi, Arabagirana nk'ikizubazuba, Ateye ubwoba nk'igitero cy'ingabo zigendana ibendera. Umugeni:
Naramanutse njya mu murima w'imijozi, Kureba imbuto zashibutse mu kibaya, Kureba ko umuzabibu upfunditse udupfundo, N'imikomamanga ko irabije.
Ntarabimenya, Umutima wanjye wangejeje mu magare y'intambara, Y'ubwoko bwanjye bw'imfura. Abakobwa: