Indirimbo 8

14 verses

Indirimbo 8:1

Iyaba wari nka musaza wanjye wonkejwe na mama, Nagusanga hanze nkagusoma, Kandi nta wabingaya.

Indirimbo 8:2

Nakujyana nkakugeza mu nzu ya mama akanyigisha, Nkagusomya kuri vino ituriye, No ku mazi y'imikomamanga.

Indirimbo 8:3

Wasanga ansheguje ukuboko kw'ibumoso, Ukw'iburyo kumpfumbase. Umukwe:

Indirimbo 8:4

Yemwe bakobwa b'i Yerusalemu ndabarahirije, Ntimukangure umukunzi wanjye ngo abyuke, Kugeza igihe abyishakira. Abakobwa:

Indirimbo 8:5

Uriya ni nde uje azamuka ava mu butayu, Yegamiranye n'umukunzi we? Umukwe: Nakubyukije munsi y'umutapuwa, Aho ni ho nyoko yakuramukwaga, Ni koko uwakubyaye ni ho yakuramutswe. Umugeni:

Indirimbo 8:6

Unshyire mu gituza cyawe mbe ikimenyetso, Mbe no ku kuboko kwawe. Kuko urukundo rukomeye nk'urupfu, Kandi ifuha ntirigondeka ni nk'imva, Ibirimi byarwo ni nk'iby'umuriro, Ni umuriro rwose w'Uwiteka. Umukwe:

Indirimbo 8:7

Amazi menshi ntiyazimya urukundo, N'inzuzi zuzuye ntizarurenga hejuru. Umuntu watanga ibyo afite mu rugo rwe byose, Kugira ngo agure urukundo, Yagawa rwose. Umugeni:

Indirimbo 8:8

Dufite murumuna wacu utarapfundura amabere, Tuzamugira dute igihe azasabirwa? Umukwe:

Indirimbo 8:9

Niba ameze nk'inkike z'amabuye, Tuzamwubakaho umunara w'ifeza, Niba ameze nk'umuryango, Tuzamukingira n'imbaho z'imyerezi. Umugeni:

Indirimbo 8:10

Jyeweho ndi inkike z'amabuye, N'amabere yanjye ni nk'iminara yazo, Ni cyo cyatumye mu maso h'umugabo wanjye mubera nk'ubonye amahoro.

Indirimbo 8:11

Salomo yari afite uruzabibu i Bālihamoni. Arugabanya abarinzi, Umuntu wese muri bo yategetswe kujya atanga ibice by'ifeza igihumbi ku mwero warwo.

Indirimbo 8:12

Uruzabibu rwanjye bwite ruri imbere yanjye, Yewe Salomo, uzabona igihumbi cyawe, Kandi abarinzi b'imbuto na bo bazabona magana abiri.

Indirimbo 8:13

Yewe uba mu mirima, Bagenzi banjye bategere ijwi ryawe amatwi, Urinyumvishe.

Indirimbo 8:14

Mukunzi wanjye banguka, Umere nk'isirabo cyangwa umucanzogera w'impara, Mu mpinga z'imisozi y'imibavu.