Tito 2

15 verses

Tito 2:1

Ariko wowe ho uvuge ibihuye n'inyigisho nzima.

Tito 2:2

Uhugure abasaza kugira ngo be gukunda ibisindisha, bitonde, badashayisha, babe bazima mu byo kwizera n'urukundo no kwihangana.

Tito 2:3

N'abakecuru ni uko ubabwire bifate nk'uko bikwiriye abera batabeshyera abandi, badatwarwa umutima n'inzoga nyinshi, bigisha ibyiza

Tito 2:4

kugira ngo batoze abagore bato gukunda abagabo babo n'abana babo,

Tito 2:5

no kudashayisha, no kwirinda gusambana, no kwita ku by'ingo zabo, no kugira neza, bagandukira abagabo babo kugira ngo ijambo ry'Imana ridatukwa.

Tito 2:6

N'abasore ni uko ubahugure kudashayisha,

Tito 2:7

wiyerekane muri byose nk'icyitegererezo cy'imirimo myiza, kandi mu iyigisha ryawe ugaragaze uko uboneye udapfa gutera waraza,

Tito 2:8

n'ijambo ryawe ribe rizima ritariho umugayo, kugira ngo umuntu uri mu ruhande rw'ababisha amware atabonye ikibi yakuvuga.

Tito 2:9

Hugura abagaragu b'imbata kugira ngo bagandukire ba shebuja, babanezeze muri byose batajya impaka,

Tito 2:10

batiba, ahubwo bakiranuke neza rwose kugira ngo muri byose bizihize inyigisho z'Imana Umukiza wacu.

Tito 2:11

Kuko ubuntu bw'Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse,

Tito 2:12

butwigisha kureka kutubaha Imana n'irari ry'iby'isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none

Tito 2:13

dutegereje ibyiringiro by'umugisha, ari byo kuzaboneka k'ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n'Umukiza

Tito 2:14

watwitangiriye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry'imirimo myiza.

Tito 2:15

Ujye uvuga ibyo kandi ubibahugure, ubahana nk'ufite ubutware rwose. Ntihakagire ugusuzugura.