Zekariya 6

15 verses

Zekariya 6:1

Ndongera nubura amaso, ngiye kubona mbona amagare ane aturuka hagati y'imisozi ibiri, kandi iyo misozi yari imiringa.

Zekariya 6:2

Ku igare rya mbere hari amafarashi y'amagaju, ku rya kabiri hari amafarashi y'imikara.

Zekariya 6:3

Ku igare rya gatatu hari amafarashi y'imyeru, no ku rya kane hari ay'ibigina y'amabara y'ibitanga.

Zekariya 6:4

Maze mbaza marayika twavuganaga nti “Biriya bisobanurwa bite, nyagasani?”

Zekariya 6:5

Marayika aransubiza ati “Biriya ni imiyaga ine yo mu ijuru, ivuye guhagarara imbere y'Umwami nyir'isi yose.

Zekariya 6:6

Ririya gare rikururwa n'amafarashi y'imikara rirajya mu gihugu cy'ikasikazi, ay'imyeru yaje ayakurikiye n'ay'amabara y'ibitanga, arajya mu gihugu cy'ikusi.”

Zekariya 6:7

Ay'amagaju asohotse ashaka kugenda isi yose ayicuraganamo, aravuga ati “Nimusohoke mugende isi yose muyicuraganemo.” Nuko agenda isi yose ayicuraganamo.

Zekariya 6:8

Maze arampamagara arambwira ati “Ariya ajya mu gihugu cy'ikasikazi, yurūye umwuka wanjye w'uburakari nari narakariye igihugu cy'ikasikazi.”

Zekariya 6:9

Ijambo ry'Uwiteka rinzaho rivuga riti

Zekariya 6:10

“Akira amaturo y'abo banyagano, Heludayi na Tobiya na Yedaya, kandi uwo munsi uzajye kwa Yosiya mwene Zefaniya, ni ho bazaba bari bavuye i Babuloni.

Zekariya 6:11

Bazaguhe ifeza n'izahabu ureme amakamba, uyambike Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru.

Zekariya 6:12

Umubwire uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Dore umuntu witwa Shami uzumbūra azamera ahantu he, kandi ni we uzubaka urusengero rw'Uwiteka.

Zekariya 6:13

Ni koko ni we uzubaka urusengero rw'Uwiteka, azagira icyubahiro, azicara ku ntebe y'ubwami ategeke, kandi azaba umutambyi ku ntebe ye. Bombi bazahuza inama zizana amahoro.’

Zekariya 6:14

Ayo makamba azaba aya Helemu na Tobiya, na Yedaya na Heni mwene Zefaniya, azaba urwibutso mu rusengero rw'Uwiteka.

Zekariya 6:15

“Kandi abazaba bari kure bazaza bubake mu rusengero rw'Uwiteka, maze muzamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wabantumyeho. Ibyo bizasohora nimugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yanyu.”